Umuhanzi kazi Lady gaga yatangarije ikinyamakuru cya The sun icyufuzo cye cy’umugabo yifuza ko babana uburyo yaba ateyemo n’imico ye , aho yagize ati umugabo wanjye nifuzako yaba ari mwiza ku mubiri no ku kumutima, azi kubaka urugo (gutera akabariro) ndetse udashyira imbere cyane gutandukana(divorce).

Nyogokuru wanjye kugeza nubu aracyabana na sogokuru barakunda cyane wagirango bakoze ubukwe vuba aha, ariko bamaranye imyaka igera kuri 60 yose ntanumwe urutana nundi, mbona data na mama uburyo baba bameranye , biyegerezanya, nkumva ndabyishimiye cyane, nkiri umwana nabonaga amaherezo yabo bazatandukana kubera bajyaga banyuzamo bagatongana, ariko iyo ukiri umwana ntuba uzinicyo bapfa uba uziko byacitse, ariko ubu barakundana cyane kandi bamaranye imyaka 30 yose babana.
Kuruhande rwanjye nicyo nifuza, nifuza umugabo mwiza ku mutima n’umubiri, uzi icyo gukora mu gushimisha umugore we ndetse udashyira imbere cyane ubutane mbese tuzakomeza dukundana nkaba kimenyana kabishywe niyo twaba twarashaje.
Ubu uyu muhanzi kazi ari murukundo n’umukinnyi wa cinema witwa Taylor Kinney bamenyanye ubwo lady gaga yakorana amashusho y’indirimbo ye You and I.
0 comments:
Post a Comment