Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda : Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda : Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa
Aug 15th 2012, 08:13

Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa 300x224 Rwanda : Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa

 

 

 

 

 

 

 

 

Abana bagiye gutezwa imbere hifashishijwe imikino

Ubuyobozi bwa hotel Bambino buravuga ko burimo gutegura amarushanwa y'abana binyuze mu mikino itandukanye, hagamijwe kwita ku bana cyane cyane bibanda ku bana badafite amikoro ndetse n'ababana n'ubumuga.

Nyuma y'aho bimaze kugaragara ko hirya no hino hari abana bakomeje kwiyongera mu mihanda rimwe na rimwe bakabiterwa n'uko baba batabonye impanuro z'ababyeyi, hotel Bambino ivuga ko ishaka kugira uruhare rugaragara mu kwita kuri aba bana bakomeje kwirukira mu muhanda.

Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa 2 300x180 Rwanda : Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa

 

 

 

 

 

 

 

Abana bose baba ababana n'ubumuga cyangwa abazima bazajya bahabwa amahirwe muri iyi mikino

Mukamusoni Sylvie umuyobozi wa hotel Bambino, avuga ko bateganya gukorana n'ibigo bisanzwe byita kuri aba bana bo mu muhanda, ndetse n'abantu cyangwa ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kugirango bajye bazanwa kuri hotel Bambino mu mikino itandukanye.

Muri iyi mikino hazajya hatangwamo ibihembo ku bana bazajya bayitabira. Ibi kandi ngo bizanafasha kumenya impano umwana aba yibitsemo bityo afashwe mu kuyizamura, ngo kuko akenshi ukunze gusanga muri ibi bihugu byacu umwana bamuhitiramo ibyo agomba kuzakora, nyamara umwana ariwe wakagize uruhare mu kugaragaza ibyo ashoboye bityo akabifashwamo.

Mukamusoni umuyobozi wa hotel Bambino avuga ko iyi hotel ijya kujyaho ngo n'ubundi yari igamije guteza imbere imibereho myiza y'umwana, ariko izi ntego ntirazigeraho ubu ngo nibwo yifuza ko zajya mu bikorwa.

Agira ati "Bambino n'izina ry'igitariyani risobanura umwana, niyo mpamvu twatangije iyi hotel kugirango abantu bajye baza kuharira baze kuhanywera ariko dushaka ko bajya bahazana abana bato kuhakinira  bakanahungukira byinshi"

Muri hotel Bambino hasanzwe habera imikino y'abana mu gihe cy'ibiruhuko, ariko ubu noneho ngo bigiye gushyirwamo imbaraga kugirango umwana w'umunyarwanda ajye abasha kugaragaza impano ye akiri muto.

Biteganyijwe ko abazitabira iyi mikino, bazayitangira tariki ya 26/08/2012, hakaba hateganyijwe ibihembo bitandukanye ku bana bazayitwaramo neza.

   

 

Posts Related to Rwanda : Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa

share save 171 16 Rwanda : Abana bagiye kwitabwaho binyujijwe mu marushanwa

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment