Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru bavuga ko ubukene bubugarije ngo kubera ko gahunda zigamije iterambere zitabageraho. Ubuyobozi bwo buvuga ko bitaweho kandi ku rwego rw'akarere ngo barimo gushaka imishinga yabateza imbere.
Bamwe mu bashigajwe inyuma n'amateka bo mu Gatunda mu murenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru baravuga ko babeshejweho n'umwuga w'ububumbyi kandi bakaba babona uyu munsi kubumba ntacyo bibagezaho.
Mukankusi Asiteriya umwe muri bo avuga ko uyu mwuga bafata nk'umurage hari igihe bifuza kuwuvaho ariko bikabagora kuko batabona ikindi bakora.
Ngo n'ubwo batunzwe no kubumba inkono bakazigurisha ntabwo babayeho neza, ku buryo bifuza ko babona aho guhinga n'amatungo yo korora. Ngo ibyo bizeye ko byatuma babaho neza kurusha uko babaho batunzwe no kubumba inkono gusa.
Mukankusi yagize ati «Uyu mwuga rwose ntacyo ukitugezaho ahubwo byaba byiza ubuyobozi bugize icyo butumarira kuko turakennye rwose kandi natwe twifuza gutera imbere. Tubonye nk'amatungo ndetse tukaronka n'amasambu tugahinga twarushaho kubaho neza »
Nk'uko bakomeza babivuga ngo Abasigajwe inyuma n'amateka bo muri Nyaruguru ntibazwi ndetse ngo na gahunda ya Gira inka ntirabageraho.
Niyitegeka Fabien,Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n'amajyambere yemeza ko gahunda zigamije guteza imbere abatishoboye zigera kuri buri wese nta kurobanura. By'umwihariko kuri abo basigajwe inyuma n'amateka ngo ntabwo bahita bahabwa inka kubera ko nta bushobozi bwo kuzitaho baba bafite,ngo iyo niyo mpamvu bateganya kubafasha mu mishinga yo kororera hamwe ingurube n'inkoko mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Yagize ati «Ntabwo turobanura mu kwita ku baturage bacu, gusa nk'aba basigajwe inyuma n'amateka ntiturabaha inka kuko nta bushobozi bwo kuzitaho baragira ariko turateganya kubashyira mu mishinga yo kororera hamwe inkoko n'ingurube kandi ikazabazamura"
Nk'uko twabitangarijwe n'umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu kandi, ngo ahanini ibibazo abasigajwe inyuma n'amateka bafite bishingiye no ku myumvire akaba ari muri urwo rwego ngo bateganya kubashakira umusosiyare wo kwita ku buzima no ku imibereho yabo, by'umwihariko akabafasha kuzamura imyumvire yabo.
Posts Related to Rwanda | NYARUGURU: BAMWE MUBASIGAJWE INYUMA N'AMATEKA BARAVUGA KO BATARAGERWAHO NA GAHUNDA Z'ITERAMBERE
Rwandans from the Twa community in Busanze sector- Nyaruguru District say they are poor because government development programs like agricultural development are not well communicated ...
Imiryango 39 y'abasigajwe inyuma n'amateka bo mu murenge wa Butaro ho mu karere ka Burera yahawe umurima wa hegitari ebyiri kugira ngo babone aho bahingwa ...
Bamwe mu basigajwe inyuma n'amateka batuye mu mudugudu wa Kabuga, akagali ka Rebero mu karere ka Rulindo, barasaba ubuyobozi bw'uruganda Sorwathe kubahomera amazu kuko ari ...
Abasigajwe inyuma n'amateka bemeza ko hari itandukaniro rigaragara cyane ugereranyije imibereho yabo mbere ya 1994 na nyuma yaho kuko bavuye mu buzima budakwiye umuntu uriho ...
Abasigajwe inyuma n'amateka barashima akarere ka Gakenke uruhare kagize mu iterambere ryabo. Ibyo babitangaje kuri uyu wa 26 mutarama 2012 mu kiganiro akarere kagiranye n'abaturage ...

0 comments:
Post a Comment