Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda : Korora amatungo magufi, kugira uturima tw’igikoni n’ibiti by’imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda : Korora amatungo magufi, kugira uturima tw'igikoni n'ibiti by'imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye
Aug 15th 2012, 08:19

Korora amatungo magufi kugira uturima tw'igikoni n'ibiti by'imbuto ziribwa ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye Rwanda : Korora amatungo magufi, kugira uturima tw'igikoni n'ibiti by'imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye

Kugira akarima k'igikoni, ibiti by'imbuto ziribwa no korora amatungo magufi  ni bimwe mu bisabwa mu ngo mu rwego rwo kugirango bizorohere kubona indyo yuzuye

Indyo yuzuye ikenewe mu buzima bwa buri muntu wese kugira ngo bube buzima kandi buzire umuze. Byinshi mu bitegurwa kugira ngo iboneke usanga benshi babyibonera babihinze mu mirima yabo, iruhande rw'ingo zabo ntibifate ubuso bunini cyane. Nk'uko Mukambungo Esperance umwe mu bajyanama b'ubuzima yabidutangarije, ngo kugira akarima k'igikoni, ibiti by'imbuto ziribwa no korora amatungo magufi n'imwe mu nzira za bugufi zo kwibonera indyo yuzuye umuntu atavunitse.

Mukambungo avuga ko indyo yuzuye igizwe n'ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n'ibitera imbaraga. Ibikunze kubura cyane ngo bikaba ari ibirinda indwara n'ibyubaka umubiri, ari nayo mpamvu abantu bashishikarizwa kugira uturima tw'igikoni, ibiti by'imbuto no korora amatungo magufi. Avuga ko akarima k'igikoni  n'ibiti by'imbuto ziribwa ari isoko y'ibirinda indwara. Mu karima k'igikoni haboneka imboga ziciriweho zigifite umwimerere wazo bityo uziriye zikamugirira akamaro kuko ziba zigifite intungamubiri zose. Ushobora guhingamo imboga rwatsi, epinari, amashu, ibitunguru, calottes, sereri, pavuro n'izindi kandi ku buso buto.

Ibiti by'imbuto ziribwa nabyo ni byiza kuko bifasha mu birinda indwara cyane ko ugifite bitamusaba kugura imbuto ahubwo aba azibonera iwe bitamugoye,bikamufasha gutanga igaburo ryiza kandi ryuzuye. Korora amatungo magufi,nk'inkoko,n'ayandi bituma umuntu abona ibyubaka umubiri ku buryo bworoshye. Biba bigizwe n'inyama zikomoka kuri ayo matungo yorowe ndetse n'amagi inkoko zishobora gutera byose byafasha mu muryango. Ibyo bikaba byaza byiyongera ku bitera imbaraga bikunze kutabura cyane mu miryango nk'ibijumba,ibirayi,amateke,imyumbati,ibikoro n'ibindi nk'uko Mukambungo yabigatseho.

Kugira akarima k'igikoni,gutera ibiti by'imbuto ziribwa no korora amatungo magufi bikaba byaranagarutseho mu mfashanyigisho ya Minisiteri y'ubuzima ku birebana n'uburyo bwo kurwanya imirire mibi mu ngo. Buri rugo rukaba rusabwa kuba rwagira akarima k'igikoni,ibiti by'imbuto ziribwa no korora amatungo magufi. Ngibyo rero ku bashaka kwitungira amagara mazima,nimuyoboke inama mugirwa.

   

 

 

Posts Related to Rwanda : Korora amatungo magufi, kugira uturima tw'igikoni n'ibiti by'imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye

share save 171 16 Rwanda : Korora amatungo magufi, kugira uturima tw'igikoni n'ibiti by'imbuto ziribwa, ni bimwe mu byorohereza imiryango kubona indyo yuzuye

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment