Idrissa Gasana Byiringiro wandikiraga ikinyamakuru The Chronicles, Police kuri uyu wa kane yemeje ko imufunze kubera guhimba ibinyoma bikomeye no kujijisha inzego z'umutekano.

Gasana Idrissa ari kuri station ya Police mbere yo kugezwa imbere y’Ubutabera mu masaha 72 nyuma yo gufungwa/photo Rubangura D
Uyu musore ufungiye kuri station ya Police ku Kicukiro kuva kuwa kabiri tariki 17 Nyakanga, yiyemerera ko yiyohererezaga ubutumwa bugufi kuri telephone ye igendanwa, hanyuma akanabwoherereza Police avuga ko hari abantu bamutera ubwoba, ndetse bashaka kumushimuta.
Iki kibazo yari yahimbye ngo yanagitangarije umuyobozi w'Ikinyamakuru yandikira, ndetse uyu muyobozi atabaza Police.
Uyu musore ngo yibeshyeraga ko amerewe nabi n’abantu bo mu nzego z’umutekano, ndetse ko yashimuswe akajyanwa i Nyamata bakamwambura ibikoresho bye tariki ya tariki 15/06/2012 ngo bakamurekura kuwa gatandatu bucyeye bwaho.
Urwego rushinzwe iperereza muri Police rwaje gukora iperereza rutumaho uyu musore abazwa ibyo avuga ko hari abantu bamutera ubwoba ndetse bamushimuse kubera akazi ke.
Nyuma y'iperereza Police yaje gusanga uyu musore byose ari we wabikoraga maze kuwa kabiri tariki 17 Nyakanga uyu mwaka atabwa muri yombi.
Twegereye uyu munyamakuru ubwo Police yamwerekanaga kuri uyu wa kane tumubaza impamvu yaba yaramuteye gukora ibi maze we yivugira ko ngo yashaka kureba niba abanyamakuru mu Rwanda bitaweho.
Idrissa ati: " nagize amatsiko nshaka kureba niba ibyo amaraporo y'imiryango mpuzamahanga avuga ku bwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda ari byo".
Yavuze ko ngo yasanze kugirango abikoreho ubushakashatsi yaratekereje kwibeshyera nk'umunyamakuru ko afite abamutera ubwoba ndetse ko banamushimuse, kugira ngo arebe niba yatabarwa akanitabwaho nk'umunyamakuru.
Tumubajije niba atari amayeri yakoreshaga kugirango abone uko asaba ubuhungiro hanze y'u Rwanda nk'uko byagiye bivugwa kuri bamwe mu banyamakuru bahunze. Uyu musore yabihakanye, ashimangira ko yari agamije gusa kureba niba abanyamakuru mu Rwanda bitaweho kandi bisanzuye.
Idrissa ati: "ntabwo nigeze nshimutwa, ntanuwanteye ubwoba kuko nta mpamvu n'imwe yari ihari, ibyo nakoze nari mbigambiriye kandi intego yanjye nayigezeho".

Bagenzi be bakoranaga Itangazamakuru bamutunze ibikoresho bamubaza impamvu yakoze ibyo
Umuvugizi wa Police Superintendent Theos Badege yavuze ko uyu musore yabeshye ko yashimuswe akajyanwa i Nyamata akamburwa ibikoresho by'akazi ke, agatabaza inzego za Police, ariko ngo ibi byose basanze ari ibinyoma none ubu niwe uhindutse umunyacyaha.
"gutanga ubuhamya ubeshya, kwibeshyera ukanabeshya inzego z'umutekano ukoresheje ubutumwa bugufi nk'uyu musore ni ibyaha" Superintendent Theos Badege
Superintendent Badege yavuze ko bene ibi byaha by'uyu munyamakuru bihanishwa ingingo za 579 na 590 z'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda zireba gutanga amakuru y'ibinyoma no kuyobya inzego za Leta.Iki cyaha ubusanzwe ngo gihanishwa igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi 100 kugeza kuri miliyoni imwe.
Idrissa Gasana yagize ati: " Ndasaba imbabazi abanyarwanda by'umwihariko President wa Republika Paul Kagame".
Idrissa yigaga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ry'itangazamakuru rya Kaminuza nkuru y'u Rwanda riherutse kwimukira i Kigali.
Umuseke.com wegereye bamwe mu bigana na Gasana Idrissa, maze batatu muri bo banze ko dutangaza amazina yabo, bavuga ko Idrissa ari umusore uhora utuje, utavuga menshi. Gusa ko bose batunguwe n'ibi yaba yarakoze.
Imwe mu mitwe y’inkuru ziheruka kwandikwa na Idrissa mu kinyamakuru The Chronicles:
Parliament met to discuss budget without budget proposal By Idriss Gasana Byiringiro
Rwanda regained dignity after liberation – Kagame By Idriss G. Byiringiro
Congo War games: who is fooling who? By Idriss Gasana Byiringiro
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment