Amashusho y'indirimbo "Bibi" y'itsinda (Kigali Boyz) yimuriwe muri sitidiyo yitwa "Arnold Films" nyuma y'uko uwagombaga kuyitunganya ari we Cedru atakibarizwa mu Rwanda.
Rurangwa Gaston bita Skizzy umwe mu bagize itsinda KGB avuga ko amashusho y'indirimbo yabo yari yafashwe n'abo muri sitidiyo ya Cedru, muri Kamena uyu mwaka, ariko ikaba yaratinze kurangira kuko bitaje gushoboka ko ari ho itunganyirizwa.
Skizzy yagize ati:
"ubu indirimbo yacu iri mu yindi sitidiyo, kandi twizeye ko itazarenza icyumweru itagiye ku mugaragaro, n'ubwo twari twarijeje abafana bacu ko yari kuba yarasohotse ntibikunde kubera impamvu zitaturutse ku itsinda".

Kigali Boys
Amajwi y'indirimbo "Bibi" yo yagiye ku mugaragaro, ubu ikaba yumvikana ku maradayo, KGB ikaba yarifuje kugeza ku bafana bayo n'amashusho, ari na cyo gituma bari gushyira imbaraga mu kuyabereka, mu rwego rwo kurushaho kubashimisha.
Nk'uko Skizzy yakomeje abitangaza, umwaka wa 2012 iri itsinda ryiyemeje kwiteza imbere, kuko ryigeze kugira igihe ritigaragaje, akaba ari muri urwo rwego riri gukorana umwete kugira ngo ryongere kwigarurira imitima y'abafana baryo.
Mu bituma KGB yongera kwigaragaza harimo gukora indirimbo nshya n'amashusho yazo, dore ko ari byo rihugiyemo kandi rikaba rinateganya gukoresha igitaramo cyo kwiyegereza abakunda ibihano byaryo, ariko Skizzy akaba ataratangaje igihe kizabera.
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment