Ubwato bwo muri Tanzania bwarohamye ubwo bwari bugeze hafi y'ikirwa cya Zanzibar buvuye hakurya muri Tanzania, kugeza ubu umubare w'ababa bahitanywe n'iyi mpanuka nturamenyekana.

Andi mato ya kampanyi ya Seagull atwara abantu mu nyanja y’Ubuhinde
Ubu bwato bwahagurutse muri Tanzania ahagana saa tanu z'amanywa (ku isaha yo mu Rwanda) 12h i Dar es Salaam, bwikoreye abantu bagera kuri 280.
Impanuka yabwo biravugwa ko yatewe n'imiyaga ifite imbaraga yari yaramukiye mu nyanja y'Ubuhinde kuri uyu wa gatatu.
Ubwato bwa MV Salama yari mu rugendo yerekeza Zanzibar, ubusanzwe ngo ni urugendo rw'amasaha abiri.
Mu mpanuka ya none MV Salama Police yemeje ko harimo abana bagera kuri 31. Ubu bwato bukaba ari ubwa kompanyi yitwa Seagull ifite n’andi mato menshi atwara abantu mu nyanja y’Ubahinde.
Ibikorwa by'ubutabazi bikaba byahise bitangira nyuma gato y'uko ubu bwato burohama, imibare y'abarokotse cyangwa abitabye Imana ikaba itaratangazwa.
Mu kwezi kwa cyenda gushize, abagenzi basaga 200 bitabye Imana mu mpanuka y'ubwato nk'iyi hafi ya Zanzibar, icyi gihe ubu bwato bwarimo abantu bagera kuri 800.

Impanuka yabereye ahagana ku kirwa cya Zanzibar
Reuters © 2012
Egide RWEMA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment