Icyibanze mu bibazo bihangayikishije u Rwanda harimo gushakira abagituye imibereho myiza. Mu bagituye harimo abana bacye bakiba ku muhanda bakunda kwitwa 'mayibobo'. Nkuko biherutse gutangazwa kugirango ikibazo cy'aba bana kirangire burundu ni uko buri munyarwanda yagira umutima wo gufata umwana wese nk'uwe, ariko na Leta, cyane cyane nk'Inama nkuru y'Igihugu ishinzwe Abana na Ministeri z'Umuryango n'urubyiruko zikagira uruhare rufatika mu kugirango kirangire.

Steven Djibril Nsabimana bita Kinubi, abonye umwakira akamufata neza ngo umuhanda na kore yabivaho/ photo Hatangimana A
Iyo bavuze iby'aba bana, benshi bumva ko ari abana bananiranye. Umuseke.com wegereye bamwe muri aba bana bakiri bato ariko baba ku muhanda mu mujyi wa Kigali bawutangariza ko batananiranye ahubwo umuryango nyarwanda wabananiwe. Bavuga ko nabo batifuza kuba ku muhanda ariko bahabeshwaho n'uko ntahandi baba ngo babone uko babaho.
Aho usanga biryamiye mu busitani buri ku mihanda kugeza nka saa moya za mugitondo, bakubwira ko hari imiryango yagerageje kubatwara ngo ibarere mu ngo zabo ariko ahubwo igatangira kubafata nk'abakozi bo mu rugo, ikanabafata nabi cyane.
Umwe mubo twaganiriye wibera ku muhanda i Nyamirambo, yatubwiye ko yitwa Steven Djibril Nsabimana ariko ngo bagenzi be bamwita 'Kinubi', ari mu kigero cy'imyaka 14, yatubwiye ko yiteguye kuva mu muhanda igihe cyose yabona abantu bafite umutima mwiza bamwakira.
Kinubi twaganiraga ari kunywa kole, impamvu ataba iwabo ngo ni uko ntabo agifite, ise ngo yarigendeye naho nyina ngo yarapfuye. Ati: " nakundaga kwiga, ariko najyayo nkanarwana. Banyirukana nkabura icyo ndya na papa arigendera, mpita nisangira aba batype hano".
Imibare itangwa na Komisiyo y'iguhu ishinzwe abana (NCC) igaragaza ko abana bakiri hanze batagira umuryango basaga 3000 mu Rwanda.
Impamvu zavugwaga mu zitera kuba hari umubare w'abana babayeho batagira imiryango, harimo kuba ababyeyi babyara abana badashoboye kurera, abari babyara ari bato ndetse n'umubare munini w'imfubyi nk'ingaruka za Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n'ubukene mu miryango imwe n'imwe.

Aba banana barara ku muhanda, ntibiga, ntibafite ejo hazaza, ariko biteguye guhinduka igihe babonye ubufasha
Bamwe muri aba bana bari ku mihanda mu mujyi wa Kigali, ndetse n'ahandi muyindi mijyi mu Rwanda, usanga bamwe baturuka kure cyane mu byaro.
Bamwe muri bagenze ba Kinubi twaganiriye harimo abaturuka i Gicumbi, i Nyamagabe n'i Rubengera, bahurira ku kibazo cy'uko nta miryango bafite, n'abayifite ngo iracyennye cyane. Bahurira kandi ku kuba bifuza kuva ku muhanda igihe cyose babonye ubufasha cyangwa imiryango ibakira ikabafata neza.
Kimwe mu bisubizo by'ibibazo by'abana bo ku muhanda Leta yari yarafashe, harimo kubajyana kwiga imyuga mu kigo kiri ku kirwa cy'Iwawa. Bigaragara ko hari ibyacyemuwe n'iki kigo kiri mu kiyaga cya Kivu, kuko ubu ku mihanda mu mijyi itandukanye nta basore bakuru benshi bahagaragara baba ku muhanda nka 'mayibobo'. Hamwe na hamwe ariko ubu haragaragara abana noneho bato bari mu kigero cy'imyaka 12, 13 kugeza nko kuri 17.
Ese ibyasabwe n'inzego zibashinzwe ko abanyarwanda bagira umutima wo kwakira aba bana niwo muti gusa wakemur aiki kibazo?
HATANGIMANA Ange-Eric
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment