Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba mukuru w’Ikirenga w’Ingabo, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2012, yahinduye bamwe mu bakuru b’igisirikari cy’u Rwanda ndetse anazamura mu ntera bamwe mu basirikari bakuru.

Maj. Gen. Mushyo Kamanzi Umugaba mushya w'Ingabo zirwanira ku butaka
Nkuko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, abahawe imirimo mishya ni General Major Kamanzi Mushyo Frank wagizwe Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Col. Rutagengwa Franco wagizwe Umuyobozi w'ishami rishinzwe iperereza rya Gisirikare na Colonel Mutiganda Francis wagizwe Umuyobozi w'ishami rishinzwe iperereza hanze y'igihugu.
Hari kandi abasirikari babiri bazamuwe mu ntera aribo Lt. Col. Ndahiro Didas wazamuwe ku ipete rya Colonel ndetse na Lt. Col. Jill Rutaremara wazamuwe ku ipete rya Colonel.
0 comments:
Post a Comment