Nyamirambo – Leon Mugesera ,kuri uyu wa mbere yagaragaye mu rukiko rukuru rwa Kigli ,aho yaburanaga ubujurire bwe ku cyemezo cyafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kumufunga iminsi 30.

Bwa mbere Mugesera yaburanye yambaye umwenda w’iroza uranga abagororwa mu Rwanda/photo DS Rubangura
Mugesera yatangaje ko uru rukiko rwirengagije nkana uburenganzira ahabwa n'amategeko, kuko ngo rwafashe icyemezo rutabanje kumva icyo avuga. Umwunganira nawe Me Rudakemwa J.Felex yunze murye nawe avuga ko iki cyemezo cyafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyateshwa agaciro.
Ku ruhande rw'ubushinjacyaha bwo buvuga ko ubujurire bwa Leon Mugesera nta shingiro bufite kuko ntaho yigeze arenganywa mu nzego zose, ko ahubwo we hari amategeko yirengagijwe nkana, ku nyungu z'urubanza rwe .
Bitandukanye n'indi minsi , Leon Mugesera yagaragaye mu rukiko noneho yambaye umwambaro uranga abagororwa mu Rwanda, Mugesera Leon yafashe amasaha abiri n'iminota 15, asobanurira urukiko ko icyemezo cyafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kumuha iminsi 30 y'igifungo cy'agateganyo , kigomba guteshwa agaciro ashingiye ahanini ko ngo atigeze ahabwa umwanya uhagije wo gutegura dosiye ye, ntanahabwe umwanya wo kugira icyo avuga mbere y'uko uru rukiko rufata iki cyemezo cyatumye yambikwa imyenda ya roza.
We rero agasanga yarimwe ubutabera n'uburenganzira ahabwa n'amategeko , nyamara kdi ngo ku ruhande rw'ubushinjacyaha bwarahawe umwanya wo kuvuga ,we ntawuhabwe. Ati: "na bicye nagerageje kuvuga nabonaga umucamanza adashaka kuntega amatwi". Ibi kuriwe yabigereranyije n'abana babira barwana umwe yaregera umubyeyi ,undi agahanwa nyamara atabanje kumubaza impamvu yatumye barwana.

Mu ikabutura n’ishati imbere y’Urukiko aburana ku bujurire bwe n’umwunganizi we mushya
Mu bibazo Leon Mugesera yabwiye urukiko ko byazashingirwaho mu gufata umwanzuro, yabajije niba iyo icyemezo iyo cyijuririwe ,gihita gishyirwa mu bikorwa. Mugesera Leon wagaragaraga nk'uwababajwe cyane no kwamburwa costume ye, aha niho yahereye abaza impamvu icyemezo cyo ku wa 29 Kamena 2012 cyafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, cyo gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, cyahita gishyirwa mu bikorwa, kandi yarahise akijuririra kikimara gusomwa.
Mu mvugo ye yabwiye urukiko ko imyambarire ye ariyo igaragaza ko icyo cyemezo cyahise gishyirwa mu bikorwa. Mugesera kandi yabajije urukiko icyakorwa mu gihe ushinja ategwa amatwi, nyamara we nk'uregwa ntiyumvwe.
Mugesera yabajije kandi urukiko niba umwunganizi afite uburenganzira bwo gufatira dosiye, aha yatangaje ko uwamwunganiraga Maitre Mutunzi Donat yafatiriye dosiye ye kugeza ubu. Cyakora ntiyigeze avuga icyatumye uyu mw'avoka afatira dosiye ye.
Si ifungwa n'ifungurwa yajuririye gusa; ku rubanza rubanziriza uru naho Mugesera yararujuririye, aho yasabaga guhabwa umwanya uhagije nk'uwafashwe n'ubushinjacyaha, butegura dosiye, ungana n'amezi atatu n'iminsi 24, akavuga ko rero uburinganire n'ubureshye bw'ababuranyi butigeze bwubahirizwa.
Umwunganira mushya Me Rudakemwa J.Felix , nawe yabwiye urukiko ko umukiliya we hari byinshi yabujijwemo uburenganzira; aho yashimangiye ko atahawe umwanya mu rukiko wo kugira icyo avuga ,mu rukiko rwisumbuye wa Nyarugenge ,agahamya ko rero uyu mwanzuro ugomba guteshwa agaciro ,ngo kuko hari byinshi byirengagijwe, bityo rero ko mukiliya we yakagombye kuba acyambaye umwenda usanzwe utaranga abafunze.
Ku ruhande rw'ubushinjacyaha, bwari buhagarariwe na Mutangana J.Bosco, bwavuze ko ntaho Mugesera yimwe uburenganzira na hamwe, bityo rero ngo ibyo asaba mu bujurire bwombi byose sibyo; ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko mu mategeko areba iburanisha ku ifungwa cyangwa se ifungurwa, ntaho amategeko ateganya guha ijambo abaregwa.
Ubushinjacyaha bwongeye kubwira urukiko ko ahubwo hari amategeko yagiye yirengagizwa nkana ku nyungu za Mugesera , nk'aho mu mategeko biteganywa ko nta muntu ushobora kurenza amasaha 72, ataraburanishwa ku ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo, nyamara ngo Mugesera we yamaze amezi 6 atarabranishwa kuri iyi ngingo.
Aho ngo yagiye ahabwa umwanya avuga ko nta mwunganizi mu mategeko afite ndetse ngo hari n'aho yagiye asaba umwanya munini wo kwiga dosiye, ngo yageze naho avuga ko arwaye ibi nabyo bifata umwanya munini nkuko byatangajwe n'uhagarariye ubushinjacyaha.
Naho ku rubanza rubanziriza uru narwo rwajuirirwe na Mugesera, ubushinjacyaha bwavuze ko ubujurire bwe nta gaciro bugomba guhabwa, hagendewe ku myanzuro yafashwe n'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, bwongeye guhamya ko ibi biri mu bikomeje gushaka gutinza urubanza.
Kuri dosiye yo muri Canada yakomeje gushakwa na Mugesera ubushinjacyaha bwavuze ko ntaho ihuriye n'uru rubanza; banzuye bavuga ko ubujurire bwe niyo bwakwakirwa ariko nta shingiro bufite, ko ahubwo imyanzuro y'urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yakomeza gushyirwa mu bikorwa kuko ntaho uburenganzira bwe butubahirijwe nkuko uregwa abivuga.
Ku bibazo byabajijwe na Dr Mugesera birimo kuniganwa ijambo no kudategwa amatwi, ubushinjacyaha bwavuze ko mu mategeko, nta na hamwe bwabonye aniganwa ijambo kuko yahawe umwanya, ngo ntawimye ijambo mu rukiko yaba we n'umwunganira. Kuri dosiye ye igifitwe n'uwamwunganiraga Me Mutunzi Donat, nk'ubushinjacyaha ngo ntibazi kandi ntibashinzwe kumenya impamvu, cyokora ngo agannye urugaga rw'abavoka nibo bashobora kumuha igisubizo kuri iki kibazo cye na Me Donat Mutunzi.
Nyuma yo kumva ibyavuzwe n'ubushinjacyaha , Dr Leon Mugesera n'umwunganira, bahawe umwanya n'urukiko, babwira urukiko ko batangajwe no kumva ko batinza urubanza rwabo ku bushake, nyamara kandi aribo bifitiye inyungu.
Dr Mugesera ati:" kuvuga ko bampaye dosiye yose kandi ntayo nabonye, birababaje" aha akaba yabivuze mu rurimi rw'igifaransa ndetse humvikanamo n'amagambo y'ikiratini.
Mugesera yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha ibyo ruvuga atemeranya nabwo na gato. Yabajije impamvu atabona dosiye zose nk'izo muri Canada, akabaza impamvu nyamara ngo muri dosiye ye y'amapaji 181, yarabonyemo bimwe mu byari bikubiye iyo dosiye yo muri Canada.
Yavuze ko igihe ubushinjacyaha buvuga ko yahawe kidahagije ngo kuko mu kwiga kuri dosiye ye akoresha ikaramu n'impapuro nabyo bitamworoheye kuko atakibona neza, bityo rero ko umwanya yahawe udahagije.
Urukiko ruzasoma umwanzuro kuwa gatanu tariki ya 20 Nyakanga saa tanu n'igice.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment