Kuva yakwerekana ko ashoboye gutsinda mu gikombe cy'Uburayi giheruka, ndetse akanereka abafana ko umubiri we ari umukara kandi ukomeye, Mario Balotelli uri mu biruhuko, yongeye kwerekana umubiri we neza yambaye agakariso keza k'idoma (violet).

Mario Balotelli mi gakariso k’idoma imbere y’icumbi arimo kuri Ibiza/photo Thesun
Uyu musore w'imyaka 21 uri mu biruhuko ku musenyi w'ahitwa Ibiza muri Espagne aragaragara yishimanye cyane n'abo bari kumwe biganjemo abakobwa muri ibi biruhuko.
Kuri iyi nshuro akaba yagaragaye ari kumwe n'abakobwa babiri basa n'abari kota izuba aho ku mucanga wo mu majyepfo ya Espagne.
Uko bimugaragaraho, nta kibazo na kimwe afite cy'uko yaba ariwe wateye inda uwo bahoze bakundana Rafaella Fico, kuko yanamusabye kuzipimisha abaganga bakaba aribo bemeza niba ariwe koko se w'umwana atwite.
Balotelli atangiye kugukirikiranwa cyane n'itangazamakuru mu buzima bwe bwo hanze y'ikibuga nyuma yo kugaragara cyane ko ari umukinnyi mwiza mu kibuga, ariko hanze yacyo ugira udushya twinshi.
Muri ibi biruhuko arimo yagiye muri Amerika agaragara yishimana n'icyamamare Paris Hilton, arahindukira ajya mu majyepfo y'Ubufaransa ahitwa Saint Tropez, ubu yigiye hepfo Ibiza muri Espagne aho akomeza kwishimisha mbere yo gusanga ikipe ye ya Manchester City ngo bitegura itangira rya shampionat y'abongereza mu kwezi kwa munani.

Ararenzaho ibutura

Arota akazuba n’inkumi
TheSun © 2012
Plaisir Muzogeye
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment