Iyo uganira n'abakuze uzasanga umwe akubwira ko yashatse afite imyaka 16,17,cyangwa se 18,gusa uko imyaka yagiye iza niko imyaka yo gushaka yagiye yicuma, niko imico yagiye ihinduka, amashuri menshi agatuma abakobwa bajya gushaka bakabakaba mu myaka 30 ndetse bamwe banayirengeje.

Gutwita ukuze byongerera ibyago umwana uzavuka
Ubuvuzi hari icyo buvuga ku kubyara urengeje imyaka 35. Hari ibyo wakwibaza
Uburumbuke bwaba bugabanuka uko ugenda usatira iyi myaka?
Igisubizo ni YEGO. Abahanga bavuga bimwe mu bigaragara ku myanya yabo y'imyibarukiro nka:
- Ibibyimba byo kuri nyababyeyi
- Kuziba ku tuyobora ntanga
Ku ruhande rwo kugira ibyago by'ubugumba, bene abo bagore bashobora no kubyara abana bafite ubusembwa butandukanye.
Ubuzwi cyane ni ubwitwa Down syndrome, nubwo ibyiciro byose by'imyaka bishobora kubyara bene abo bana ababyeyi babyara bafite imyaka iri hejuru ya 35 ibyago biriyongera:
- Ku myaka 25, umugore 1 kuri 1,250 abyara umwana ufite buriya busembwa
- Ku myaka 30, umugore 1 kuri 400 abyara umwana ufite buriya busembwa
- Ku myaka 40, umugore 1 kuri 100 abyara umwana ufite buriya busembwa
- Ku myaka 45, umugore 1 kuri 30 abyara umwana ufite buriya busembwa
- Ku myaka 49, umugore 1 kuri 10 abyara umwana ufite buriya busembwa
Umuryango w'abanyamerika witwa American College of Obstetricians and Gynecologists (ACOG) ugira inama bene abo bagore yo kwisuzumisha mu gihe batwite ngo barebe niba umwana uri mu nda afite ubusembwa babumusangana bakamufasha kuyikuramo dore ko no mu Rwanda itegeko ryemera gukuramo umwana nkuwo ufite ubusembwa.
Gukuramo inda nabyo ni imwe mu byago bagira.
Gukuramo inda kubw'ibyago nabyo byiyongera iyo umugore atwite arengeje imyaka 35.
- Abahanga bavuga ko ibyago bingana na 20% biba ku bagore bakuramo inda baba bari hagati ya 35 na 39
- Abahanga bavuga kandi ko ibyago bingana na 35% biba ku bagore bakuramo inda baba bari hagati ya 40 na 44
- Basoza bavuga ko ibyago birenze 50% biba ku bagore bakuramo inda baba bari hejuru y'imyaka 44.
Si ibyo byonyine kuko banatangaza ko ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w'amaraso igihe utwite bigenda byiyongera utanaretse na Diyabeti.
Inama yakabaye kubyara igihe ukiri hagati y'imyaka 25 na 34 kuko aba aribwo uba ufite imbaraga n'umubiri byagufasha kubyara udahuye na ziriya ngorane. Gusa ibitangazwa ni ijanisha ry'ibyago, bitavuze ko buri mu byeyi urengeje iyo myaka azagerwaho nabyo. Kandi utwite urengeje iyo myaka gana muganga.
Corneille K Ntihabose
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment