Kuri uyu wa kane nibwo President Kagame na President Bill Clinton bagiraga ruzinduko mu ntara y'Iburasirazuba, aho basuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda ruri kubakwa ruzakora amavuta muri Soya, umudugudu wa'intangarugero wa Nyagatovu muri Kayonza, ndetse n'ishuri ry'abaforomo ry'i Rwamagana.

Bill Clinton na President Kagame bifotozanya n’abanyeshuri bo mu ishuri ry’abaforomo ry’i Rwamagana
Clinton avuga ijambo rye i Rwamagana, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n'uburezi ubuzima ndetse n'ubukungu muri rusange avuga ko bitagwiririye u Rwanda.
Bill Clinton wagendaga atanga imibare mu ijambo rye, yavuze ko ashimishishwa no kuba mu Rwanda ubuzima bw'ababyeyi bwaritaweho ku buryo bugaragara, aho imibare yatanzwe na OMS igaragaza ko habayeho kugabanuka kugaragara kw'imfu z'ababyeyi bibaruka n'abana bari munsi y'imyaka itanu.
Clinton yashimiye u Rwanda kuba nibura umubare munini w'abana babasha kubona uburezi bw'ibanze mu mashuri abanza.
Yavuze ko bitangaje cyane kuba mu myaka 14 ishize ubukungu bwinjizwa n'umuturage w'u Rwanda bwarikubye inshuro eshanu.
Kuri ibi akaba yagize ati: " Iwacu tugira imvugo ko umwana iyo umusize ugasanga yarakuze bitaba byarabaye nk'impanuka, ibi rero u Rwanda narwo ntirwabigezeho nk'impanuka".
Bill Clinton yavuze ko byagezweho kubera imiyoborere myiza yita kuri buri kintu, iha abaturage agaciro kandi buri mwana agahabwa uburengazira bwe.
Clinton yagiye avuga ku byakora bindi ngo uburezi burusheho kuzamurwa, ubufatanye bw'u Rwanda n'abashiramari b'abanyamerika mu nganda, ndetse no kuzamura servisi z'ubuzima zihabwa abaturage b'u Rwanda.
Asoza ijambo rye yagize ati: " Mu gihe kitari kinini u Rwanda ruzaba rufite urwego rw'Ubuzima rudakeneye inkunga n'imwe y'amahanga, Nizeye ko nimukomezanya umurongo muriho abantu bazajya bava ahatandukanye mu bindi bihugu bakaza kwivuriza mu Rwanda".
Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment