Mu kiganiro mpaka kuri Politiki n’ibindi gica kuri Television ya BBC, kuri uyu wa kane umutumirwa yari President w'u Rwanda Paul Kagame wabajijwe ibitandukanye cyane cyane ibishinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wigometse kuri Leta ya Kinshasa wa M23.

President Kagame mu kiganiro cya BBC Hardtalk
President Kagame uri i Londres, yongeye gushimangira ko nta mpamvu iyo ariyo yose yatuma u Rwanda ruteza umutekano mucye mu gihugu gituranyi.
Yabwiye umunyamakuru Zeinab Badawi wamubazaga, ko nta nyungu abaturage b'u Rwanda cyangwa aba Congo bafite mu ntambara, bityo ko u Rwanda rutashyigikira uruhande urwo arirwo rwose ruri mu ntambara ubu.
President Kagame ati: "ntabwo byaba byumvikana, twe imibanire yacu na Congo mbere y'iki kibazo yari myiza, ndetse twafatanyaga gushaka umuti w'ibibazo bindi, ariko kuba Congo itabasha kwirangiriza ibibazo byayo ubwayo niyo mpamvu ibizanamo u Rwanda"
Zeinab Badawi amubajije ibya Raporo za UN na Leta ya Congo zavuze ko zifite ibimenyetso ko u Rwanda ruha ibikoresho n'abasirikare umutwe wa M23.
President Kagame yasubije ati: " Izo bita Raporo njye mfata nka 'Agenda', zikorwa n'abiyita 'Experts' bafite ibyo bakora muri Congo, ikindi iyo urebye muri izo 'agenda' usanga abazikoze bameze nk'abatazi ibyo biyitamo 'Experts' kuko izo raporo bazishingiye ku byo babwiwe n'abasirikare bo mu ngabo za Congo, kubyo bumvanye abantu batandukanye, njye rero mbona izo raporo zishingiye ku mabwire zigamije gutanya ibihugu".

Zainab na President Kagame muri ‘Hardtalk’
Kuri uyu wa gatanu abarwanyi ba M23 bakaba batangaje ko bari bwongere gusubukura imirwano niba ingabo za Leta ya Congo zitavuye mu mijyi ya Kiwanja na Rusthsuru zari zirukanywemo, igasigirwa ingabo z'umuryango w'Abibumbye ziri mu butumwa bwiswe MONUSCO, none FARDC ikaba yongeye gusubira muri iyo mijyi.
Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment