Nyuma yo kumurika Album ye mu ntangiriro z'uku kwezi, umuhanzi Uncle Austin ntabwo ari kugaragara muri muzika, yabwiye Umuseke.com ko ari ku rugamba rutoroshye rwo kuvuza umubyeyi we.

Austin ari mu rugamba rwo kuvuza umubyeyi we Umutesi
Kugirango umubyeyi wa Austin avurwe, kuri miliyoni 20 z'amanyarwanda zari zikenewe kugeza mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatandatu, Austin yatangarije Umuseke.com ko amaze gukusanya agera kuri miliyoni 13 n'ibihumbi magana arindwi akaba abura agera kuri miliyoni 6 akomeje gushaka.
Umutesi Betty, umubyeyi wa Uncle Austin agomba kubagwa umugongo mu gihugu cya Kenya, ubu arwariye muri Uganda aho ategereje ko umuhungu we ageza ku mafaranga asabwa ngo abagwe.
Kugeza ubu Umutesi afite gahunda na muganga mu kwezi kwa munani aho yasabwe kugabanya ibiro bye akava ku 130kg yari afite mu kwezi gushize akagera ku biro 90.
Austin ati: " mperukana na Maman kuwa gatanu w'icyumweru gishize, amaze kugera ku biro 107kg, mu kwezi kumwe yagabanyije ibiro 23. Njye nkomeje gushaka amafaranga yo kumuvuza nubwo bitoroshye ariko mfite icyizere"
Uncle Austin yabwiye Umuseke.com ko ashimira cyane abakunzi ba muzika mu Rwanda kuko aribo babashije gutuma akusanya miliyoni 13, zivuye muri Album Launch ye cyane cyane. Benshi bemeje ko yaba yaragenze nk'uko uyu musore yabiteguye, kandi akanabasha gushimisha abakunzi be mu gihe yariho anashaka ubushobozi bwo kuvuza umubyeyi we .
Austin akaba yasabye abakunzi ba muzika ye n'aba muzika muri rusange kumufasha mu masengesho n'ubundi buryo buri wese yashobora.
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment