Nkuko byemejwe na Ministeri ifite gucyura impunzi mu nshingano zayo, kuri uyu wa gatatu abantu bagera kuri 13 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba bahungutse bava mu nkambi ya Nakivale muri Uganda.

Inkambi ya Nakivale ni imwe mu nkambi nini kandi ikuze cyane muri Africa, irimo impunzi zigera ku 63 000 zo mu Rwanda, Burundi, DRC, Sudan na Somalia
Frederic Ntawukuriryayo ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR yabwiye Umuseke.com ko aba bantu bagiye koherezwa mu bice bitandukanye by'igihugu baturutsemo bahunga.
Ni abantu 11 ku giti cyabo ndetse n'abandi babiri bari mu muryango umwe.
Ntawukuriryayo yemeza ko aba bahungutse nyuma yo guhabwa ubutumwa butangwa n'umuryango wa "Partners in Mission" ubakangurira gutahuka butanzwe na bamwe mu bari muri iyo nkambi.
Ministeri y'Ibiza n'impunzi ifasha aba batahuka kugera iwabo aho baturuka, no kumenya niba hari imiryango bahasanze n'uko bagiye gutangira ubuzima bushya.
Inkambi ya Nakivale iherereye muri Mbarara District mu gace ka Ankole muri Uganda irimo abanyarwanda bagera ku 11 000, benshi muri bo bavuga ko bahunze kubera umutekano wabo.
Ubwanditsi
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment