Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance: Rwanda : Imibonano mpuzabitsina ku babihuje biri mu byongera ubwandu bwa virus ya SIDA mu magereza

Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Ubuzimabwacu | Rwanda Health | Rwanda hygiene| Rwanda Health Care |Rwanda Medical Insuarance
Rwanda : Imibonano mpuzabitsina ku babihuje biri mu byongera ubwandu bwa virus ya SIDA mu magereza
Jul 15th 2012, 11:27

Rwanda | Imibonano mpuzabitsinaBamwe mu bakozi bashinzwe ubuzima mu magereza yo mu Rwanda baratangaza ko umuco wo gukora imibonano mpuzabitsina ku bahuje ibitsina ari imwe mu mpamvu nyamukuru zongera ubwandu bw'agakoko gatera SIDA mu magereza.

Ibi bakaba babitangaje ubwo bari mu mahugurwa ku guhashya igituntu mu magereza, yasorejwe mu karere ka Muhanga ku wa 12/07/2012. Igituntu kikaba gishobora kuba kimwe mu byuririzi by'ubana n'ubwandu bw'agakoko gatera SIDA.

Aba bakozi batangaza ko mu bucukumbuzi bamaze gukora bwerekana ko icyorezo cya SIDA kibasiye bamwe mu bagororwa mu magereza yo mu Rwanda, giterwa ahanini n'imibonano mpuzabitsina ikorwa n'abahuje ibitsina, akaba aribyo bita gupindana.

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya gereza ya Remera iri mu mujyi wa Kigali, Habarugira Wenceslas avuga ko iki kibazo bajya bakunda kukibona muri iyi gereza. Agira ati: "hari abagororwa cyane cyane abagabo bakora imibonano mpuzabitsina kandi bose ari abagabo. Hari abo usanga bishyizemo ko ariko bateye bagomba gukorana imibonano mpuzabitsina na bagenzi babo bahuje igitsina. Kuburyo iki kibazo kiri mu byongera ubwandu mu magereza".

Habarugira avuga ko iki kibazo cy'abagororwa bakora imibonano mpuzabitsina babihuje gitangiye kujya gifatirwa ingamba zikomeye kuko cyari kimaze kuba ikibazo gikomeye. Avuga ko kugeza ubu bashyizeho gahunda y'uko abagororwa bajya bicungira umutekano.

Agira ati: "muri gereza habamo abapolisi bacunga ibiberamo, bivuze ko bareba n'abihisha bagakora imibonano mpuzabitsina, kuburyo uwo bafashe abikora arahanwa, bumvise ko ari ikibazo".

Aba bakozi bavuga kandi ko kuba amagereza yo mu Rwanda afite ubucucike bw'abagororwa ari kimwe mu bibazo bikurura iyi mibonano mpuzabitsina ikorwa gahati y'ababihuje, nabyo bigakurura icyorezo cya SIDA. Bavuga ko hari ubwo usanga abantu barara mu gace gato ari benshi.

Bavuga kandi ko ikindi cyongera ubwandu bwa Virus ya SIDA mu mageraza ari abantu baba baraje baranduye cyane cyane ababa bafungiwe ibyaha bishingiye ku biyobyabwenge kuko baba basa n'abihebye cyangwa bataye ubwenge. Ikindi bavuga ni abagororwa bajya gukora imirimo yo hanze bakabonana n'abagore rwihishwa batanikingiye, hakaba hari abashobora kuhandurira.

Komiseri ushinzwe igororwa n'imibereho myiza mu kigo cy'igihugu gishinzwe abagororwa n'imfungwa (RCS), Rukundo Emmanuel avuga ko avuga ko iki kibazo cy'ubucucike kigiye gukemurwa mu minsi ya vuba kuko ari kimwe mu biteza ibibazo byinshi mu magereza. Akaba yongeraho ko bari gutanga amahugurwa ku bakozi b'amagereza kugirango bigishe abagororwa ububi bw'indwara n'uko bashobora kuzirinda aho kuzikururira.

Amagereza yashyizeho gahunda zo guha udukingirizo buri mugororwa wese urangije igihano asohotse kugirango nagera hanze adapfa gukora imibonano idakingiye cyane ko bishoboka kuko baba bamaze igihe batayikora.

 

 

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment