Mu Karere ka Rusizi abayobozi bakuriye umushinga wa VUP ugamije gukura abaturage mu bukene, kuri uyu wa gatanu tariki ya 13/07/2012 bahuye n'abanyamabanga nshyingwa bikorwa b'imirenge 4 VUP ikoreramo muri ako Karere mu rwego rwo kureba uko ibikorwa byagenze muri uyu mwaka wa 2011-2012 no gupanga gahunda y'ibikorwa by'u mwaka wa 2012-2013.
Iyo nama yahuje abanyamabanga nshingwa bikorwa b'imirenge umushinga wa VUP ukoreramo yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho umwaka ushize no gushyiraho gahunda izagenderwaho umwaka utaha . Kuri uwo mushinga abanyamabanga nshingwa bikorwa baratangaza ko byakuye abaturage mu bukene kuko uwo mushinga ubaha akazi kandi ukabahemba bityo nabo bakagira icyo bigezaho. Bimwe muri ibyo ngo ni uko babasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza , kugura amatungo ,ndetse no kwiyambika.
Umukozi ushinzwe gahunda ya VUP mu Murenge wa Nkombo Nyirangirishyuti Valerie aratangaza ko VUP yagize aho ikura abaturage mu murenge wa Nkombo akaba abasaba kubungabunga imishinga VUP yabagejejeho kugirango mu gihe bazaba batakiyirimo bazakomeze kwiteza imbere.
Sibomana Placide umunyamabanga nshingabikorwa w'umurenge wa Butare nawe atangaza ko ubuzima bw'abaturage bwahindutse kuva aho VUP imariye umwaka 1 muri uwo Murenge nawe akaba akangurira abaturage gufata neza ibikorwa uwo mushinga umaze kubagezaho kugirango no mubihe biri imbere bazakomeze kwivana mubukene dore ko aricyo uy'umushinga washiriweho.
Muri gahunda ya VUP yo gufasha abaturage kwivana mu bukene ishingira ku mirenge irimo abaturage bakenye kurusha abandi mu Karere ka Rusizi umushinga wa VUP ukaba ukorera mu mirenge ya Nkombo , Nyakarenzo, Butare, Bweyeye, muri uyu mwaka hakaba hagiye kwiyongeraho imirenge ya Nkungu na Gikundamvura mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi.
Umushinga VUP ugendera kuri gahunda eshatu: gutanga ubufasha bw'ingoboka mu guhemba abaturage batishoboye, gutanga inguzanyo ku nyungu ya kabiri kwijana no guha abaturage imirimo bakayikora bahembwa buri uko iminsi 15 ishize.
Izo nkingi zose zikaba zigamije kugira ngo abaturage bivane mu bukene barushaho kwiteza imbere.
Posts Related to Rwanda : Umushinga VUP uracyafite gahunda yo gukura abaturage mu bukene
Gahunda ya VUP ni gahunda yashyizweho muri imwe mu mirenge ifite abaturage bakennye kurusha abandi hirya no hino mu Rwanda , bagahabwa imirimo bakora ibikorwa ...
Umukozi ushinzwe gukurikirana imishinga igamije guteza imbere abaturage nka Vision 2020 Umurenge Program (VUP) n'ubudehe, Niyibeshaho Ananie, aratangaza ko nubwo hari intambwe ishimishije yatewe mu ...
Ushinzwe amakuru mu karere ka Rusizi, Niyibizi Jean Pierre, aratangaza ko tariki 09-10/02/2012, Minisitiri w'Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, azasura aka karere. Mu ruzinduko rw'umukuru wa ...
Bimwe mu bikorwa bya VUP mu karere ka Ngororero (photo archive) Umushinga VUP (Vision Umurenge Program) ni gahunda yashyizweho na Leta mu rwego rwo kwihutisha ...
Abayobozi bafite aho bahuriye n'ubukungu mu turere tugize Intara y'Amajyepfo basanga Gahuda ya IDP( Integrated Development Programme) imaze guteza imbere ku buryo bufatika abatuye muri ...
Google+
0 comments:
Post a Comment