
U Rwanda rumaze gutangiza ishuri rikuru rya Gisirikare Rwanda Defense Force Command and Staff College rizajya ryakira abasirikare bari mu rwego rwa Majoro kugera kuri Colonel rikaba risimbuye ishuri rya gisirikare risanzwe ritanga amahugurwa yagisirikare y'igihe gito.
Perezida Kagame atangiza Rwanda Defense Force Command and Staff College ryubatswe Nyakinama mu karere ka Musanze Intara y'Amajyaruguru yatangaje ko ari intambwe igisirikare cy'u Rwanda giteye kandi igomba gushaka ibisubizo ku Rwanda n'akarere kuko rizigirwamo n'abasirikare bo mu Rwanda hamwe n'abandi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ifoto y'urwibutso y'abasirikare baziga muri iri shuri na Perezida Kagame
Mu ijambo rye Perezida Kagame yasabye abazaryigamo kwiga kwishakira ibisubizo cyane cyane kubirebana n'umutekano wo shingiro ry'iterambere, atangaza ko kugira ubumenyi aribyiza ariko iyo bushoboye kugirira abantu akamaro birushaho, asaba abazaryigamo gukoresha neza ubumenyi rizabagezaho cyane ko byinshi bizibanda ku masomo ya gisirikare ariko hagatangwa n'andi masomo yakoreshwa mu iterambere. Perezida Kagame yongeye kugaragaza ko u Rwanda nta ruhare rufite mu ntambara ibera muburasirazuba bwa Congo nubwo imiryango mpuzamahanga yakomeje kubyemeza.
Perezida Kagame akaba ashima intambwe igisirikare cy'u Rwanda kimaze gutera ariko akavuga ko abanyarwanda bazi ibibazo byabo kandi nubu bagishakira ibisubizo, ntampamvu yatuma bagira uruhare mu ntambara ibera muburasirazuba bwa Congo. Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n'abafatanyabikorwa mu kwiyubaka no kugeza kubanyarwanda iterambere.
Ishuri rikuru rya Gisirikare Rwanda Defense Force Command and Staff College ritangiye ngo rizita kkukwigisha amasomo ya gisirikare ariko ryitaye ku mateka y'igisirikare cyaranze u Rwanda kuva mu mateka yarwo nkuko Lt Colonel Gatete karuranga umuyobozi muri iri shuri yabitangarije itangazamakuru, avuga ko kuryigishirizamo abasirikare b'u Rwanda bihendutse kurusha uko u Rwanda rwohereza abasirikare kwigira hanze byari bihenze inshuro zigera kuri 5.

Perezida Kagame asura isomero rikoresha ikoranabuhanga
Iri shuri ritangiranye abanyeshuri 46, abanyeshuri bazajya baryigamo biteganyijwe ko bazajya barimaramo ibyumweru 26 abazaryigamo bakazashobora gukora ubushakashatsi butandukanye kandi bakarirangizamo bafite impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu cya Masters kandi rikaba rifite isomero rikoresha ikoranabuhanga mukongera ubumenyi.
Ishuri ryari risanzwe ryigirwagamo n'abasirikare bafite amapeti ya Lietenant kugera kuri Captain.
Posts Related to Rwanda : U Rwanda rwatangije ishuri rikuru rya Gisirikare
President Paul Kagame has reiterated that that Knowledge is only meaningful if one is able to put it to good use. According to the President, ...
Avuga ko kumvira kwa gisirikare atari ndiyo bwana, Lt. Gen. Caesar Kayizari yasubizaga ikibazo umunyeshuri wo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda yari abajije agaragaza ko ...
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Ukubonza perezida Kagame yahuye n'abashoramari bo muri Korea abashishikarizagushora Imari yabo muri afurika by'umwihariko mu ...
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Ukubonza perezida Kagame yahuye n'abashoramari bo muri Korea abashishikariza gushora Imari yabo muri afurika by'umwihariko ...
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 2 Ukubonza perezida Kagame yahuye n'abashoramari bo muri Korea abashishikariza gushora Imari yabo muri afurika by'umwihariko ...
Google+
0 comments:
Post a Comment