
Aya mahugurwa arabera ku ishuri ryisumbuye ry'imyuga rya Ruyenzi (ISETAR) no ku ishuri ryisumbuye ry'ababyeyi ry'i Musambira (ECOSE). Amahugurwa akazamara igihe cy'ibyumweru bibiri.
Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, abahugurwa bageze ku bigo bahugurirwaho ku itariki 22/7/2012, bahabwa ibikoresho, berekwa icumbi n'amashuri bazigiramo; amahugurwa nyirizina atangira ku itariki 23/7/2012.
Mu karere ka Kamonyi, amahugurwa arabera ku bigo bibiri . Ku ishuri rya ISETAR harahugurirwa abarezi 293 baturutse mu mirenge Runda, Rugarika, Kayumbu, Ngamba, Karama, na Rukoma.
Naho mu ishuri ryisumbuye rya ECOSE, hahuriye abagera kuri 330 baturutse muri Musambira, Nyarubaka, Nyamiyaga, Mugina, Kayenzi na Gacurabwenge.
Aya mahugurwa arategura ibarura rusange rya 4 ry'abaturage, rizaba tariki 16/7/2012 kugeza tariki 30/7/2012.
Ibarura rusange rya kane ry'abaturage n'imiturire, riteganywa n'iteka rya Perezida wa Repubulika nº 02/01 ryo kuwa 07/02/2011 n'irya Minisitiri w'Intebe nº 001/12/10/TC ryo kuwa 19/01/2012, rigena imitere, abagize amashami ya komisiyo y'igihugu y'ibarura rusange, inshingano n'imikorere ya yo, rikanagena inzego z'imiyoborere, imitunganyirize y'imirimo ya tekiniki na gahunda ngenderwaho mu ibarura rusange.
Posts Related to Rwanda | Kamonyi : Abazakora ibarura barakorera amahugurwa mu bigo bibiri
Kimwe n'ahandi mu turere tw'u Rwanda, kuva kuri uyu wa 23 Nyakanga 2012, mu Karere ka Rusizi, hatangiye amahugurwa agenewe abakarani b'ibarura rusange rya kane ...
Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Sheikh Hassan Bahame arasaba abakarani b'ibarura rusange bo muri ako karere kutazatatira igihugu n'akarere by'umwihariko mu murimo bahawe bakubahiriza indahiro. Ibi ...
Kuri uyu wa 23/07/2012 mu karere ka Kirehe ho mu ntara y'iburasirazuba hatangijwe ku mugaragaro amahugurwa y'abarimu bagera kuri 600 mu rwego rwo kwitegura igikorwa ...
Abarimu 377 bazabarura mu ibarura rusange rizatangira kuwa 16 kanama 2012, batangiye amahugurwa mu mujyi wa Rwamagana, aho babwiwe ko igikorwa bagiyemo ari gahunda ikomeye ...
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kuri uyu wa 20/03/2012 basobanuriye abayobozi batadukanye bo mu karere ka Kirehe uburyo ibarurarusange ry'abaturage n'imiturire mu Rwanda ...
Google+
0 comments:
Post a Comment