Abaturage bo mu mujyi w'akarere ka Rusizi barasabwa kurushaho gukorana n'inzego z'ubuyobozi ndetse n'izumutekano batanga amakuru ku gihe mu rwego rwo kwicungira umutekano. Ibi ni ibyo basabwe n'umuyobozi w'akarere ka rusizi Nzeyimana Oscar mu nama y'umutekano yaguye yahuje abayobozi mu mirenge itanu ikorera ku mujyi w'akarere ka Rusizi ku wa 10 Nyakanga 2012.
Iyi nama yahuriwemo n'abayobozi b'imidugudu, abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari n'abo mu mirenge ya Mururu, Kamembe, Gihundwe, Nkanka,na Giheke, ikaba yari irimo n'abayobozi b'inzego za police na gisirikare bagiriye inama aba bayobozi yo gushishikariza abaturage kwicungira umutekano kugirango barusheho gutera imbere.
Muri iyi nama umuyobozi w'ingabo mu karere ka Rusizi na Nyamasheke Lt.col. Masumbuko mu kiganiro yatanze yasabye aba bayobozi kurushaho gukangurira abo bayobora kwicungira umutekano ariko kandi anabasabako bakangurira abaturage kudaterwa ubwoba n'ibibera muri Congo, dore ko baturiye imipaka bityo akaba yabakanguriye gukora barushaho kwiteza imbere ariko kandi ntibarangare yabasabye gukomeza amarondo, bakirinda ibihuha biva ku maradiyo atandukanye n'amateleviziyo yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo abasobanurira ko abatangaza amakuru mabi ku Rwanda badashaka ko abanyarwanda batera imbere ati "ibyo mugomba kubirenga mukiteza imbere mugakora maze abanyekongo mukabarekera amakimbirane yabo". Yaboneyeho no kwibutsa abakora ingendo zo mu mazi kujya bibuka umwambaro wabugenewe Julé de sauvetage cg se Life Jacket mu ndimi z'amahanga.
Inama nk'iyi iba rimwe mu mezi atandatu bakarebera hamwe uko umutekano wifashe, bagasuzuma uko wagenze mu bihe byashize ariko kandi bagafata n'ingamba z'ibiteganywa gukorwa. Muri iyi nama umuyobozi w'akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yatangarije abaturage ko muri rusange umutekano uhagaze neza gusa ariko asaba abayobozi gukoresha uko bashoboye bagafatanya n'abaturage gukumira ibyo bita ibyaha bito kuko aribyo bibyara ibyaha binini. Ku bijyanye na gahunda za Leta yasabye aba bayobozi kwibutsa abahinga ko batagomba gutwika ibiyorero, ikindi ngo igihe cyo gutangira gukora imiganda bubaka ibyumba by'amashuli kigeze kandi abasaba kubishyiramo ingufu.
Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, ariko nta bibazo byabajijwe bishingiye ku mutekano kereka aho byagaragaye ko badakorana neza n'inkeragutabara zikora amarondo basabwa kunoza imikoranire nazo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Cyangugu Musoni na Kayigire Lambert umukuru w'umudugudu bari bitabiriye iyi nama baremeza ko impanuro bahawe bagiye kuzishyikiriza abaturage.
Muri iyi nama kandi hagaragaye ko ngo hari udutsiko tw'abatekamutwe twagaragaye hirya no hino muri iyi mirenge uko ari itanu, uwari ahagarariye Police IP. Niyibizi abwira aba bayobozi ko ngo babahagurukiye kandi ko ngo bamaze kumenya tumwe muri utwo dutsiko ngo bidatinze bazaba babafatiye ibyemezo asaba abaturage kwirinda abo bajura b'umutwe.
Posts Related to Rwanda | Rusizi: Inama y'umutekano yaguye y'akarere ka Rusizi yasanze umutekano ari nta makemwa
Umuyobozi w'akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana, avuga ko uruzinduko bategereje rwa Minisitiri w'Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, barwitezeho byinshi birimo inama n'indi nkunga ishoboka mu iterambere ...
Mu nama y'umutekano y'akarere ka Nyabihu yabaye mu mpera z'ukwezi kwa mbere, abagize ubuyobozi bw'aka karere bahuguwe uburyo bazajya bakumira ibyaha bahereye mu mudugudu nk'uko ...
Inama y'umutekano yaguye y'akarere ka Gakenke yateranye tariki ya 21/05/2012 yafashe ingamba zo guhangana n'ibiza hitabwaho gutera ibiti, guca imirwanyasuri ku misozi no gucukura ibyobo ...
Mu nama y'umutekano yaguye y'akarere yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 30/01/2012 ku biro cy'akarere yafashe umwanzuro wo gushyiraho mu minsi ya vuba ikigo ...
Inama y'umutekano yaguye y'akarere ka Kirehe kuri uyu wa 14/06/2012 yarateranye barebera hamwe uburyo umutekano wifashe muri aka Karere iyi nama ikaba yari iya nyuma ...
Google+
0 comments:
Post a Comment