Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Rubavu: Abakarani b’ibarura barasabwa kutazatatira indahiro yabo

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Rubavu: Abakarani b'ibarura barasabwa kutazatatira indahiro yabo
Jul 25th 2012, 11:02

Abakarani b'ibarura barasabwa Rwanda | Rubavu: Abakarani b'ibarura barasabwa kutazatatira indahiro yabo

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Sheikh Hassan Bahame arasaba abakarani b'ibarura rusange bo muri ako karere kutazatatira igihugu n'akarere by'umwihariko mu murimo bahawe bakubahiriza indahiro.

Ibi Sheikh Bahame akaba yarabitangaje tariki 23 Kamena,2012 ubwo yafunguraga amahugurwa y'abakarani b'ibarura rusange 865 batoranyijwe mu mirenge 12 igize akarere ka Rubavu.

Sheikh Bahame akaba yarabasobanuriye ko ibarura rusange ry'abaturage ari ingirakamaro ku gihugu kugirango gikore igenamigambi rihamye. Yagize ati : " ubu muri afurika turi ku rwego rushimije mu matora bitewe namwe."

Abarimu batangiye amasomo kuri tekiniki zifashishwa mu bikorwa by'ibarura rusange. Bigishwa ibarura rusange icyo aricyo nyirizina, icyo rigamije, gusoma ikarita no kuyikoresha neza.

Hakaba kandi hateganyijwe imyitozo ikorerwa mu midugudu iri hafi y'ahakorerwa amahugurwa, ndetse n'amasuzumabumenyi atuma hatoranywa abahagararira abandi bitewe n'uko basobanukiwe gusumbya bihagije.

Kubwa Mugabo Jean, umuhuzabikorwa w'ibarura rusange mu karere ka Rubavu, iri barura rigomba kwitonderwa kuko ariryo rizatanga amakurufatizo igihugu kigenderaho mu igenamigambi no muri gahunda zose zo kurwanya ubukene. Yagize ati "Tugomba kubyitegura neza ku buryo hatazabaho ahabarurwa kabiri cyangwa se hakagira ahatarukwa."

Mugabo akomeza asobanura ko kubera akamaro iri barura rifitiye igihugu, abahugurwa baba bagomba kwitondera amasomo, bagasobanuza, ariko mu gihe hari ugaragaje ubushake bucye, amabwiriza ateganya ko asezererwa kugirango atazavangira abandi.

Abakarani b'ibarura batoranyijwe mu midugudu batuyemo kugira ngo bazakorere aho bazi neza, batibeshya ku mbibi. Abasirikare, abapolisi n'abaturutse mu bigo bishinzwe imfungwa n'abagororwa bazabarurirwa mu bigo byabo.

Amahugurwa y'abakarani b'ibarura akaba ari kubera mu byiciro bibiri, ku ishuri rya College Inyemeramihigo na Lycée Notre Dame de Nyundo mu karere ka Rubavu.

Ibarura rusange rikorwa nyuma ya buri myaka 10 nk'uko biteganywa n'iteka rya Perezida wa Repubulika nimero 02/01 ryo kuwa 07/02/2011.

 

 

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Rubavu: Abakarani b'ibarura barasabwa kutazatatira indahiro yabo

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment