Abaturage bo mu karere ka Gisagara umurenge wa Muganza baratangaza ko mubyo bashyize imbere no gutura neza birimo . Abayobozi b'uyu murenge nabo bavugako abaturage baho bamaze gusobanukirwa na gahunda y'imiturire kuburyo nta na nyakatsi ikirangwa muri aka gace.
Gutura neza muri uyu murenge wa Muganza bigaragarira mu myubakire y'abaturage aho usanga hafi ya bose bamaze kuzamuka bava mu bikombe bakajya gutura ku mudugudu, ndetse n'abakiri mu mibande hakaba hari gahunda yo kubazamura bose bakajya ku mudugudu. Aba baturage ka ndi nabo bavuga ko bamaze gusobanukirwa n'impamvu yo gutura heza ko biri mu nyunguzabo kuko bazabasha kugerwaho n'ibikorwa by'iterambere mu buryo bworoshye.
Athanasie MUKAKIBIBI utuye muri uyu murenge akaba yarabaga ahareba mu gishanga aravuga ko mbere atumvaga ibyiza byo guturira umuhanda ndetse no kuba mu nzu nzima itari nyakatsi, none ubu akaba yaragezweho n'ibyiza byo gutura neza ndetse akaba anashishikariza bagenzi be batarava mu bikombe ko baza bakegera abandi ku midugudu.
Yagize ati "Nari narayobye rwose, gutura mu gishanga nta bwiza bwabyo noneho kuba muri nyakatsi byo bikaba bibi kurushaho, nabaga ahantu hitaruye abandi bityo sinamenye amakuru agezweho yo mu gace, ariko ubu ndishimye ndihafi ku muhanda abaturanyi turaganira tungurana ibitekerezo ndetse ubu nagiye no mu ishyirahamwe tworora amatungo magufi. Ibi byose nkaba narabimenye aho nziye ku mudugudu"
Ubuyobozi bw'uyu murenge nabwo buvuga ko abaturage bamaze kumva neza iyi gahunda yo gutura neza ku midugudu kandi mu mazu atari nyakatsi. Gusa nanone ngo mbere ntibyari byoroshye kubibumvisha ndetse abandi bakanga no kuva muri nyakatsi bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira kandi mu by'ukuri atari uko batabishoboye ahubwo ari imyumvire yabo iri hasi. Uyu munsi icyo ngo kikaba kimaze gukemuka kuko abaturage bose bari kugerageza uburyo batura ku mudugudu ariko ngo ikiri nyakatsi cyo ntikikirangwa muri uyu murenge.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'uyu murenge wa Muganza bwana Jacques KABOGORA kimwe n'abandi bakozi batandukanye b'uyu murenge bavuga ko ubu gutura neza ari cyo kintu abaturage bashyize imbere kandi bakabona ko mu gihe gito kiri imbere abaturage bose bazaba batuye ku buryo bwifuzwa.
Posts Related to Rwanda | GISAGARA: GUTURA NEZA BABISHYIZE IMBERE
Abaturage bahoze batuye muri nyakatsi mu murenge wa GISHUBI mu karere ka GISAGARA, baratangaza ko nyuma yo kuva muri ubwo buzima, ubu imibereho yabo yahindutse, aho ...
Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara batuye ku mudugudu baravuga bamaze kubona akamaro kabyo, kuko bamaze kubona byinshi byiza batabashaga ...
Ubwo henshi mu karere ka Gisagara abaturage bagihatirwa kuva mu bikombe bakajya gutura ku mudugudu, abo mu murenge wa Nyanza muri aka karere ka Gisagara ...
Abaturage bo mu mudugudu wa Kiberinka mu kagali ka gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ho mu Ntara y'amajyepfo barishimira ibyiza byo ...
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa gishubi mu karere ka Gisagara bahoze batuye muri nyakatsi baratangaza ko kuva muri nyakatsi bakajya gutura mu midugudu ...

0 comments:
Post a Comment