Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwitondera kugirira ingendo muri Kongo-Mayor

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwitondera kugirira ingendo muri Kongo-Mayor
Jul 13th 2012, 10:40

Mu nama y'umutekano yaguye y'ukwezi kwa gatandatu yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/07/2012, abayitabiriye bafashe ingamba zo gukangurira abaturage kudakorera ingendo uko biboneye muri repubulika iharanira demokarasi ya kongo kubera ibibazo by'umutekano bihari kandi bigira ingaruka ku banyarwanda.

m Nyamasheke Abaturage2 300x225 Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwitondera kugirira ingendo muri Kongo MayorNk'uko umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabitangarije itangazamakuru nyuma y'iyi nama, ngo iyi nama yafashe ingamba zo gukangurira abaturage kwirinda ibihuha bishobora guturuka mu baturanyi babo bo muri Kongo bivugwa hagati y'abanyekongo n'abanyarwanda.m Nyamasheke Ubujura 300x224 Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwitondera kugirira ingendo muri Kongo Mayor

Umuyobozi w'akarere yavuze ko bagiye gusaba abaturage gukomeza umubano no guhahirana hagati ya kongo n'u Rwanda, ndetse abanyekongo bakaba bazakomeza kuza guhaha uko bisanzwe, gusa ngo abanyarwanda barasabwa kujya bagira amakenga yo kwambuka muri kongo kuko hagaragara ihohoterwa ry'abanyarwanda rya hato na hato.

Iyi nama y'umutekano ngo igiye gukurikirwa n'inama zitandukanye hirya no hino mu mirenge ngo abatuye akarere ka Nyamasheke babashe guhabwa amakuru nyayo ndetse banagezweho ingamba zafashwe muri iyi nama.

Ibyambu byinshi biri ku kiyaga cya kivu hirya no hino mu karere, byaba ibyemewe n'ibitemewe, nabyo byagarutsweho kuko ngo usanga bigoranye kubigenzura ngo hamenyekane uwinjiye mu gihugu n'uwasohotsemo, ndetse n'ikimugenza.

Iyi nama yasabye ko hakoreshwa ibyambu bizwi kandi hagashyirwaho umuntu uzajya abikurikirana umunsi ku wundi bityo abinjiye n'abasohotse bakajya bamenyekana.

 

Posts Related to Rwanda | Nyamasheke: Abaturage barasabwa kwitondera kugirira ingendo muri Kongo-Mayor

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment