Mu nama y'umutekano yaguye yabaye kuri uyu wa 11/07/2012, hagaragajwe ko ubujura butandukanye, gukubita no gukomeretsa ndetse no kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge aribyo byaha byagaragaye kenshi mu byahungabanije umutekano mu kwezi kwa Kamena gushize.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke, Supt Ntidendereza Alfred yabwiye abitabiriye inama ko usanga ahanini ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byongerwa n'ubusinzi bw'abanywi b'inzoga zaba izemewe n'izitemewe zifatwa nk'ibiyobyabwenge.
Yagarutse kandi ku bujura nabwo bigaragara ko bujya buterwa n'urumogi, aho umuntu amara kurunywa agakora ibintu bigaragara ko atabikora ari muzima.
Mu bindi byahungabanije umutekano byagaragajwe muri iyi nama harimo imfu z'abantu bagiye barohama mu kivu, aha tukaba twabaha nk'urugero rw'abantu 12 barohamye mu kivu tariki ya 5/7/2012, babiri bakahasiga ubuzima.
Hagarutswe kandi ku kibazo cy'ibyambu byinshi bitazwi bigaragara muri aka karere nabyo bishobora kuba imbogamizi mu gucunga umutekano.
Umuyobozi w'ingabo mu karere, Captain Rurangwa yaboneyeho umwanya wo gutanga ikiganiro ku birebana n'umutekano muke muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, akaba avuga ko akarere ka Nyamasheke gaturanye nayo kadakwiye kwirara kuko gashobora kugerwaho n'ibibazo katarebye neza.
Yasabye ko inzego zose zagira uruhare ndetse n'ubushishozi kugira ngo umutekano w'abaturage urusheho kubungwabungwa, kandi hakabaho guhanahana amakuru ku gihe.
Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yasabye inzego z'ibanze gukurikirana ko amasaha utubari twemerewe gukora yubahirizwa bityo bakagabanya ikibazo cy'ubusinzi bukurura ibyaha no guhungabanya umutekano, ndetse n'amarondo agashyirwamo ingufu abaturage bakayakora uko bikwiye.
Avugana n'itangazamakuru, Umuyobozi w'akarere yatanze ubutumwa ku baturage ko umutekano ari wose mu karere bityo bakaba bagomba gukomeza akazi bagaharanira kwiteza imbere.
Posts Related to Rwanda | Nyamasheke: Ubujura, gukubita no gukomeretsa n'ibiyobyabwenge nibyo biri ku isonga mu byahungabanije umutekano muri kamena.
Inama y'umutekano yaguye y'akarere ka Gakenke yateranye kuri uyu wa kane tariki 28/06/2012 yagaragaje ko ibyaha byagabanutse muri uku kwezi kubera ingamba zafashwe n'inzego z'umutekano ...
Abayobozi b'inzego z'ibanze barahamagarirwa kwita ku mutekano w'abacitse ku icumu n'inzibutso ku buryo bw'umwihariko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w'i 1994. ...
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Nyamasheke Superintendent Ntidendereza Alfred arasaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bigaragara hirya no hino mu ...
Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze na polisi biyemeje gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ari byo ntandaro y'umutekano mukeya mu Mujyi wa Gakenke. Uwo ni umwanzuro wasohotse mu ...
Mu nama y'umutekano yaguye y'ukwezi kwa gatandatu yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/07/2012, abayitabiriye bafashe ingamba zo gukangurira abaturage kudakorera ingendo uko biboneye ...
Google+
0 comments:
Post a Comment