Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe abaturage wijihijwe kuri uyu wa 12/07/2012, abaturage bawitabiriye basabwe kugira uruhare ngo u Rwanda rukomeze kwitwara neza mu kwegereza abaturage serivisi nziza zirebana n'ubuzima bw'imyororokere.
Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jovith, yasabye abaturage ko mu gihe bavuze ko u Rwanda ruhagaze neza mu birebana na serivisi z'imiyoborere myiza buri wese azajya yibaza uruhare yabigizemo.
Yasabye ko hakongerwa ingufu muri gahunda y'ubuzima bw'imyororokere hegerezwa serivisi nziza abaturage, hakanongerwa imbaraga mu byo bakora ngo igihugu gikomeze kwitwara neza.
Ubuzima bw'imyororokere ngo ni inkingi y'iterambere rirambye nk'uko bitangazwa na Dr Munyakazi Alphonse wari uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) muri uyu muhango.
Yongeyeho ko n'ubwo u Rwanda ruhagaze neza mu kwita ku buzima bw'imyororokere harimo ubuzima bw'ababyeyi n'abana, hakiri imbogamizi imitangire y'izi serivisi zigihura nazo harimo nko kuba ubumenyi bw'abaturage bukiri hasi, impuha zivugwa hirya no hino ku miti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro, ndetse n'imyigishirize ku buzima bw'imyororokere itarashinga imizi mu miryango.
Dr Munyakazi yasabye abafite ubumenyi buke ku buzima bw'imyororokere ko batinyuka bagasaba ababubarusha kubasobanurira, kandi abanyamadini bagahindura imyumvire babifiteho n'abatsimbaraye ku muco bagahinduka, bakumva ko urubyiruko rukwiriye kwigishwa.
Yijeje ko UNFPA, Leta ndetse n'abandi bafatanyabikorwa bazafatanya guteza imbere ubuzima bw'imyororokere bwa buri mu nyarwanda.
Posts Related to Rwanda : Nyamasheke: Buri wese arasabwa kugira uruhare ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere mu buzima bw'imyororokere.
Komisiyo ya politiki n'imiyoborere myiza muri Sena yagiranye inama nyunguranabitekerezo n'ubuyobozi, sosiyete sivile ndetse n'abafatanyabikorwa bo mu karere ka Nyamasheke, ku birebana n'uruhare rw'abaturage mu ...
Tariki ya 17 werurwe 2012, mu karere ka Nyamasheke hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe ubumenyi, ukaba warabereye mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw'intara y'iburengerazuba. Uyu ...
tariki ya 6 mutarama 2012, Musengimana Denys, umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y'iburengerazuba yasabye abaturage kugira uruhare mu miyoborere myiza n'imitangire ya serivisi nziza. ...
Ikigo cy'igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB), kuri uyu wa 24 Mata 2012 cyasobanuriye abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere ka Nyagatare icyegeranyo cy'ubushakashatsi cyakozwe mu miyoborere ...
Minisitiri w'intebe, Habumuremyi Pierre Damien, yanenze imitangire mibi ya serivisi mu mavuriro ndetse no bigo nderabuzima, asaba ko bikwiye gukosorwa mu maguru mashya. Ibi yabivuze ...
Google+
0 comments:
Post a Comment