Abarimu bazakora ibarura mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko biteguye gutanga amakuru y'ukuri ubwo bazaba bari muri iki gikorwa.

Bamwe mu barimu bazakora igikorwa cy'ibarura.
Bamwe mu barimu bitabiriye amahugurwa ku bijyanye n'ibarura yatangiye kuri uyu wa 23/7/2012, batangaje ko biteguye gukorana ubushishozi mu gikorwa cy'ibarura kugira ngo bazabashe kuzuza inshingano bahawe batanga amakuru nyayo.
Nkundimana Jan Damascene, umurezi mu rwunge rw'amashuri rwa Kibyagira riri mu murenge w'Uwinkingi yatangaje ko biteguye gukora neza akazi bahawe, ati " tuzakusanya makuru ku buryo bwizewe kandi bugaragaza mu by'ukuri imibereho y'umuturage."
Abarimu basaga 800 nibo bazifashishwa mu gikorwa cy'ibarura giteganyijwe tariki ya 16/8/2012.
Mukarwego Umuhoza Immaculee, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu wafunguje aya mahugurwa ku mugaragaro, yasabye abarimu bayitabiriye gukurikirana neza ibyo bagiye guhugurwamo kugirango nabo bazatange imibare y'ukuri, ati "igenamigambi rishingiye ku mibare itari yo si igenamigambi. Niyo mpamvu musabwa gutanga imibare y'ukuri."
Uretse kuba iyi mibare izatangwa mu ibarura izagenderwaho mu gutegura igenamigambi, ni nayo izabasha kwerekana uko ubuzima bw'umuturage bumeze nyuma y'ibarura riheruka ryabaye muri 2002.
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2002 bwerekanye ko abaturage bagera kuri 73% bo mu karere ka Nyamagabe bari munsi y'umurongo w'ubukene, iri barura rero ngo niryo rizagaragaza neza uko ubuzima bw'abaturage muri rusange bwahindutse nyuma y'ibikorwa bitandukanye bigamije kugabanya ubukene byagiye bikorwa muri aka karere.
Posts Related to Rwanda | Nyamagabe: Biteguye gutanga amakuru nyayo mu gihe cy'ibarura.
Abarimu 377 bazabarura mu ibarura rusange rizatangira kuwa 16 kanama 2012, batangiye amahugurwa mu mujyi wa Rwamagana, aho babwiwe ko igikorwa bagiyemo ari gahunda ikomeye ...
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kuri uyu wa 29/05/2012 basobanuriye abayobozi batadukanye bo mu karere ka Kirehe aho igikorwa cy'ibarurarusange ry'abaturage n'imiturire mu Rwanda ...
Mu gihe hasigaye amezi atagera kuri atatu ngo ibarura rusange ritangire mu gihugu, abafite uruhare mu gutegura ibarura mu karere ka Nyamagabe baratangaza koimyiteguro y'iki ...
Kuri uyu wa 23/07/2012 mu karere ka Kirehe ho mu ntara y'iburasirazuba hatangijwe ku mugaragaro amahugurwa y'abarimu bagera kuri 600 mu rwego rwo kwitegura igikorwa ...
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Ngoma Muzungu Gerard arasaba abantu bazakora mu ibarura rusange riteganijwe muri uku kwa munani kuzagira ubushishozi n'ubwitonzi muri icyo gikorwa cy' ...
Google+
0 comments:
Post a Comment