Bisanzwe bimenyerewe ko buri mwaka abayobozi b'uturere basinya imihigo y'ibyo bazakorera abaturage n'igihugu, ndetse kuri ubu uturere twose two mu Rwanda tukaba turimo kugenzurwa uko twashyize mu bikorwa imihigo yatwo.
Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2012, ubwo itsinda ry'abagenzuzi zari zigeze mu karere ka Ngororero, ryabagiriye inama yo kuzajya bashyira mu mihigo yabo ibikorwa bazi ko bishoboka gukorwa mu mwaka babihizemo.
Ibi abagize iri tsinda barimo abakozi mu biro bya Minisitiri w'Intebe, intumwa za minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, abafatanyabikorwa n'abakozi b'intara y'Uburengerazuba babitanze ho inama nyuma yo kugaragarizwa bimwe mu byari mu mihigo y'akarere ariko ntibigerweho kandi na mbere yo kubitegura byarabonekaga ko bitazagerwaho mu mwaka w'ingengo y'imari irangiye.
Ahagaragaye ibibazo nkibi cyane ni mu birebana n'ubuhinzi, aho umusaruro w'ibigori ndetse nuw'Ingano wahizwe bigaragara ko utaraboneka kuko hari aho imyaka ikiri mu mirima y'abaturage kandi abashinzwe ibyo bikorwa bakiha amanota 100% ko bageze ku ntego, mu gihe umusaruro utagaragara ndetse n'uburyo bwo kugereranya uwamaze kuboneka n'usigaye mu mirima bikaba bitoroshye kuko ubutaka, amafumbire n'imbuto byakoreshejwe atari bimwe ahubwo bagashingira gusa ku buso bwahinzwe.
Kuri iki kibazo ariko, ufite ubuhinzi mu nshingano ze muri aka karere Benimana Alexis akaba yaravuze ko akenshi biterwa n'itegeko riturutse muri minisiteri y'ubuhinzi bityo asaba ubuvugizi kuri iyo ngingo. Ikindi akarere kagiriwe ho inama ko kitazongera kugaragara ni ukwakira ibikorwa bya Leta byakozwe nab a rwiyemezamirimo kandi bigaragara ko hari ibitararangira hitwajwe ko ibitarakozwe ari bikeya cyangwa byoroshye kubikora.
Ibi bikaba ari bimwe mu bituma akarere kabona amanota make cyangwa bigatuma abaturage batakagirira ikizere kuko baba barabwiwe ibizabakorerwa ariko ntibiboneke bitunganye nkuko Gatera J d'Amour wari uyoboye itsinda ry'abagenzuzi yabivuze . Aha, umuyobozi w'akarere akaba yarashimye izo nama bagiriwe kandi yizeza kuzikurikiza mu mihigo itaha.
Posts Related to Rwanda | Ngororero: Bagiriwe inama yo kujya bahiga ibyo bazageraho mu mwaka
Kuva ku itariki ya 9 Nyakanga 2012, intumwa zaturutse muri za minisiteri n'ibigo bitandukanye ziyobowe na bwana Gatera Jean d'Amour, umukozi muri Primature zatangiye igikorwa ...
Kuri uyu wa 29/6/2012, itsinda riyobowe na Rugamba Egide, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu (MINALOC) n'abandi 12 bakora mu nzego nkuru za leta, barakora ...
Guverineri w'intara y' Iburasirazuba UWAMARIYA Odette arasaba abayobozi b'inzego zose mu karere ka Ngoma gushyira hamwe bakanashyira ingufu mu mihigo akarere kasinyanye na perezida wa ...
Mu gikorwa cyo kugenzura aho ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo rigeze cyatangiye tariki 06/01/2012 mu karere ka Ngororero, abayobozi batandukanye muri aka karere basabwe gukora raporo ...
"Nubwo ntahabura ibibazo, Kuri twe umwaka wa 2011, waranzwe no gutwara ibikombe no kwesa imihigo". Ibi ni inyavuzwe numuyobozi wakarere ka ngororero ku itariki ya ...
Google+
0 comments:
Post a Comment