Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Rugamba Egide, yanenze bikomeye imirenge ya Murama na Ndego ku bw'amaraporo yoherejwe ku karere ka Kayonza yandikishijwe intoki aturutse muri iyo mirenge.
Uyu muyobozi yanenze iyo mirenge tariki 11/03/2012, ubwo akarere ka Kayonza kakorerwara isuzuma ku buryo kesheje imihigo yo mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2011/2012. Amwe mu maraporo agaragaza uburyo amafaranga yakoreshejwe mu bikorwa byo kwesa imihigo muri iyo mirenge yagaragaye yandikishije intoki.
Rugamba yavuze ko bitumvikana uburyo raporo ziva mu mirenge zandikishijwe intoki mu gihe u Rwanda rugezemo, anavuga ko bishobora gutuma abantu batizera ibyanditse muri izo raporo. Yatanze urugero rw'akarere kamwe bakoreye isuzuma, ubuyobozi bw'akarere bugahamagara abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge yose bakarara bandika raporo zitari ukuri kugira ngo babone izo batanga.
Yagize ati "Baraye bandika bubacyeraho, ariko icyari gitangaje ni uko twasanze hari raporo zanditswe n'umuntu umwe zinasinywa n'umuntu umwe kuko inyandiko n'imikono byasaga kandi zitwa ngo zaturutse ahantu hatandukanye"
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Ndego, Nsoro Alex Bright, yasobanuye ko hari ikibazo cya mudasobwa zidahagije ndetse hakaba hari n'imirenge itaragira amashanyarazi harimo n'umurenge ayoboye.
Rugamba yavuze ko nta mpamvu n'imwe yakumvikanisha uburyo ku murenge hava raporo yandikishije intoki, avuga ko byakwihanganirwa gusa ku rwego rw'akagari.
Posts Related to Rwanda | Kayonza: Imirenge ya Ndego na Murama iranengwa gutanga raporo zandikishijwe intoki
Umuhuzabikorwa w'inama nkuru y'igihugu y'urubyiruko, CNJR mu karere ka Kayonza, Uwizeyimana Placide arasaba abagize komite z'urubyiruko ku rwego rw'imirenge kujya bihutira gutanga raporo z'ibikorwa bakoze. ...
Imihigo ni ubufatanye bw'abayobozi n'abaturage mu kwihutisha iterambere. Aya ni amagambo y'Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke HABYARIMANA Jean Baptiste ubwo yahaga ikaze intumwa ziturutse muri za ...
Mu rwego rwo kumenya Ibiza aho byabaye no kubyirinda Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gushyura impunzi (MIDIMAR)kuri uyu wa 14/05/2012 yahaye telephone abayobozi bashinzwe imibereho ...
Kuri uyu wa 21 Kamena 2012, abayobozi b'imirenge hamwe n'ibigo nderabuzima bigize akarere ka Kirehe mu ntara y'iburasirazuba bahiguye imihigo y'umwaka wa 2011-2012 imbere y'umuyobozi ...
Mu nama yahuje ubuyobozi bw'akarere n'abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge kuri uyu wa 15/02/2012 yemeje ko imitungo igizwe n'amazu n'amashyamba akuze yabyazwa umusaruro mu rwego rwo kongera ...
Google+
0 comments:
Post a Comment