Mu kwezi kwa Kamena, inama njyanama y'akarere ka Gisagara yashyizeho amabwiriza agomba kugenderwaho kugirango habashe gukemurwa ibibazo by'amasambu biri mu mirenge imwe n'imwe y'aka karere.

Abaturage basobanurirwa ikemurwa ry'ibibazo by'amasambu
Mamba, Gikonko na Gishubi ni imwe mu mirenge y'aka karere yakunze kugaragaramo by'umwihariko ibibazo by'amasambu hagendewe ku bintu bitandukanye birimo gutiza no gutanga ubutaka kwagiye kuba hagati y'abaturage.
Aya mabwiriza kandi ngo areba abaturage bahunze Igihugu guhera 1994, nyuma utwahoze ari Uturere twa Gikonko, Kibingo, Save na Mugombwa tugatanga, tukanatiza ubutaka n'umutungo byatwo abandi baturage bifuzaga kububyaza umusaruro cyangwa tukabatuzamo. Aya mabwiriza areba kandi abaturage bigabije ubutaka n'umutungo uburiho.
Ku kibazo cy'ubutaka n'umutungo by'abahunze Igihugu guhera 1994 bugatangwa cyangwa bugatuzwamo abandi baturage, none bukaba busabwa n'ababuhoranye, amabwiriza avuga ko mu gihe abahawe, abatujwe mw'isambu bubatsemo amazu cyangwa ibiraro, isambu igabanywamo kabiri maze bagaherera ahari amazu cyangwa ibiraro byabo ikindi gice kigahabwa abahoze bahatuye mbere y'uko hatuzwa.
Mu gihe ufite ubutaka ubu yaba yarabuguze n'uwahawe cyangwa uwatujwe n'ubuyobozi bwavuzwe haruguru, uwabuguze akaba yarubatsemo amazu cyangwa ibiraro, isambu igabanywamo kabiri uhafite ubu agahitamo mbere naho uwahahoranye agaherera ku rundi ruhande.Mu gihe nanone ufite ubutaka ubu yaba yarabuguze n'uwahawe cyangwa uwatujwe n'ubuyobozi bwavuzwe haruguru, kugeza ubu akaba atarubatsemo; ubutaka bugabanywamo kabiri ubufite agahitamo mbere.
Igabanywa rivugwa muri iyi ngingo ngo rishingira ku bisabwa n'iteka rya Minisitiri rigena uburyo isaranganya ry'ubutaka rikorwa.
Ku kibazo cy'ubutaka n'umutungo by'abahunze Igihugu guhera muri 1994 bugatizwa abandi baturage, ubu bukaba busabwa n'ababuhoranye, mu gihe uwatijwe isambu nta nyubako yashyizemo, asubiza isambu yose, uwatijwe isambu agashyiramo inyubako ahabwa ahari inyubako n'ingohe z'urugo ahasigaye hagasubizwa nyiri isambu wa mbere, uwatijwe isambu akayigurisha, uwaguze akaba yarubatsemo amazu cyangwa ibiraro, ahabwa ahari amazu cyangwa ibiraro n'ingohe z'urugo ahasigaye hagasubizwa nyiri isambu wa mbere naho mu gihe uwatijwe isambu yayigurishije, uwaguze akaba atarubatsemo amazu cyangwa ibiraro asubiza isambu yose.
Ku kibazo cy'ubutaka n'umutungo by'abahunze Igihugu guhera 1994 abandi bakabwigabiza, ubu bukaba busabwa n'ababuhoranye, uwigabije isambu, mu gihe atayituyemo, atarubatsemo amazu cyangwa ibiraro ayisubiza yose n'umutungo uyiriho, uwigabije isambu akaba ayituyemo, yarubatsemo amazu cyangwa ibiraro asubiza isambu agasigarana ahari inyubako ariko akahatangira ingurane, uwaguze n'uwigabije isambu, akaba adatuyemo, atarubatsemo amazu cyangwa ibiraro ayisubiza yose n'umutungo uyiriho naho uwaguze n'uwigabije isambu akaba ayituyemo, yarubatsemo amazu cyangwa ibiraro asubiza isambu agasigarana ahari inyubako ariko akahatangira ingurane.
Abaturage b'iyi mirenge bo ariko ntibumva ibintu kimwe kuko hari abavuga ko ibikorwa ari ukuri abandi bakavuga ko ibyo amabwiriza avuga batabirengaho n'ubwo ngo atariko baba banyuzwe nibyavuyemo.
MUKAKIBIBI atuye mu murenge wa Gishubi avuga ko kuba isambu yitwaga iy'iwabo igomba kugabanywamo kabiri kubw'ikibazo cy'uko yavuye mu buhungiro agasanga haratujwemo abandi bantu bitamunyuze, gusa nanone ngo ntiyifuza ko abo bantu bangara ku gasozi ariko ngo Leta yareba ahandi ibashyira hadafite banyiraho.
Aragira ati "Jye mbona isambu mfite itankwira n'abana banjye 3, ariko nanone simvuze ngo abantu batujwe mu isambu y'iwacu bakurwemo, icyo mvuga ni uko Leta ishobora kubashakira ahandi hadafite abahatuye maze bakahahabwa"
MURENGERANTWALI Ildephonse utuye mu murenge wa Gikonko we avuga ko ubutaka bwabaye buto ndetse n'abaturage bakaba bararushijeho kwiyongera bityo bakaba bagomba gusaranganya ubutaka bafite.
Ibi Ildephonse yavuze kandi akaba abihuza n'ubuyobozi buvuga ko abaturage bagomba gusaranganya ubutaka buhari kuko ari benshi bwo bukaba buto.
Ubuyobozi bw'Akarere bugena kandi bugakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'aya mabwiriza n'ufite kujurira yemererwa kugana ubuyobozi ikibazo cye kikigwaho.
Posts Related to Rwanda : Gisagara: Inama njyanama y'akarere yashyizeho amabwiriza ngenderwaho mu gukemura ibibazo by'amasambu
Kuko byakunze kugaragara ko akenshi abaturage bagira ibibazo byo kumva neza gahunda za Leta zirebana n'ubutaka, abashinzwe ibirebana n'ikoreshwa ry'ubutaka mu nzego zitandukanye bo mu ...
Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2012, kibera mu murenge wa Nyarubaka. Abaturage bari bitabirie icyo gikorwa bishimiye agaciro gahawe ...
Abagize komite y'inama njyanama y'akarere ka Kayonza bari kureba uburyo ibiciro by'ubukode ku butaka byagabanywa. Ni nyuma y'aho abaturage batandukanye bagaragarije impungenge ko ibiciro by'ubukode ...
Mu gace k'amayaga, ahagaragara ibisigara bya leta, bamwe mu baturage bahawemo amasambu, ariko habamo n'abayahawe mu buryo budakurikije amategeko. Mu gihe cy'iyandikwa ry'ubutaka, ni bwo ...
Ibyo byatangajwe na Mukagashugi Chantal, umukozi w'ikigo cy'igihugu cy'umutungo kamere, ishami ry'ubutaka, ubwo batangaga ibyemezo bya burundu by'ubutaka mu Karere ka Kamonyi. Icyo gikorwa cyabereye ...
Google+
0 comments:
Post a Comment