
Dore ibaruwa yari yanditse asaba akazi
Vanessa Hodja umunya canada kazi w’imyaka makumyabiri y’amavuko (20 years old) akaba yarakoze ikosa ryo kwibeshya aho yararimo gusaba akazi mu mwanya wo gushyira k’umugereka urwandiko rw’umwirondoro we ashyiraho ifoto y’icyamamare cyane muri filimi NICOLAS Cage.
Nyuma yo kubona ikosa yakoze yavugije induru cyane aho yanditse k’urujuta rwe rwa Twitter ati:
Nibeshye noherereza boss wanjye ifoto ya Nicolas Cage aho kumwoherereza urwandiko rw’umwirondoro wanjye ariko icyanteye kwibeshya bi uko byari muri dossier imwe(folder) kandi bifite numero zimwe n’ifoto,
yakomeje abaza ati ese mana yanjye hari uburyo umuntu ashobora kugarura e-mail yohereje?
Vanesaa Hodja akaba ari umunyeshuri muri kaminuza ya York aho yiga Pyscho akaba afite inshuti nyishi kur’urubuga rwa twitter aho zahise zibona iyo nkuru igitaragany, akaba rero yahise ahabwa interview n’abantu benshi banyuranye aho yahise abona akazi binyuze k’umuyoboro wa facebook.
Post by:: Patrick Cyuzuzo/ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment