Ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo nyuma yo gukorerwa ingenzurwa ku
mihigo kasinyanye na perezida wa Rupubulika y u Rwanda, nako kashoboye
kugaragariza abayobozi b'inzego z'imirenge n'utugari uko bitwaye mu
mihigo bari basinyanye n'akarere.
Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise avuga ko nubwo
byagaragaye ko hari imirenge yagaragaje gushyira mubikorwa ibyo yahize
cyane indi ikagaragaza intege mu gukora ibyo basinyanye n'akarere,
inkomoko yabaye kutagira imikoranire myiza kuko aho byagaragaye niho
baje mu myanya ya nyuma naho ahagaragara ubufatanye m'ubuyobozi
n'abaturage bashoboye kugera kubyo biyemeje.
Umurenge wa Rwimbogo umwe mu mirenge ikora kuri pariki kandi ukaba
umurenge w'icyaro ndetse ufite n'ikibazo cy'amazi kurusha iyindi niwo
waje ku isonga mu kwesa imihigo aho abayobozi n'abaturage bashoboye
gushyira mubikorwa ibyo biyemeje, ukaba wongeye kuba uwambere ku
nshuro ya 2 mu kwesa imihigo mu mu karere.
Umurenge wa Kabarore umwe mu mirenge y'umujyi w'akarere waje ku mwanya
wa 2 kubera gushyira mubikorwa ibyo wahize birimo gutunganya umujyi.
Ukaba n'umurenge uza k'umwanya wa mbere mu gukira mu karere ka Gatsibo
nubwo ugifite ikibazo cyo kugira amazi meza kuko utuwe n'abantu benshi
kandi amazi agomba gukurwa mu mirenge ya kure.
Nkuko imirenge yakurikiranywe mu mihingo nyuma ya Kabarore hari,
Kiziguro, Gasange, Muhura, Rugarama, Murambi, Kageyo, Remera, Gatsibo,
Kiramuruzi, Ngarama, Nyagihanga hagaheruka Gitoki.
Mukugaragaza imihigo ya 2011-2012 habayeho kwerekana n'imihigo
izashyirwa mu bikorwa 2012-2013 aho yagiye igirwaho inama, umuyobozi
w'akarere Ruboneza Ambroise avuga ko hari ibyo imirenge igomba
gushyiramo ingufu birimo kuvugurura intoki kuburyo zitanga umusaruro,
ubworozi bw'inkoko zitanga umusaruro, ubworozi bw'ingurube hamwe
n'ubuhinzi bw'urusenda. Impamvu akaba ari ugushakira abaturage
ikibongerera ubukungu kandi kikarwanya ubukene.
Naho kumibereho myiza y'abaturage asaba imirenge gufasha abavuye muri
Nyakatsi
kurangira amazu, gusobanurira abaturage kurushaho kuboneza
urubyaro, gukurikirana imyigishirize y'abarezi mu mashuri kugira ngo
barusheho gutsindisha kuko Gatsibo itagaragara mubigo bitsindisha
cyane, ubuhinzi bw'ibihumyo mu kongera imirire myiza, guhuriza
urubyiruko mu makoperative rukigishwa imyuga, hamwe no gushishikariza
abaturage gukoresha biogas cyane ko akarere ka Gatsibo gafite aborozi
benshi kandi byagabanya ikoreshwa ry'ibiti no kubungabunga
imikoreshereze y'ikirere. Ibi bikiyongeraho gukoresha ifumbire
mubuhinzi bijyana no kuyishyura.
Posts Related to Rwanda | Gatsibo: imirenge yagaragarijwe uko yitwaye mu mihigo
Zimwe mu ntumwa za Minisiteri zisuzuma imihigo Ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo bwatangiye kumurika imihigo ya 2011-2012 bwasinyanye na ...
Abagize itsida ryo kureba uburyo akarere ka Gatsibo kashyize mu bikorwa imihigo kasinyanye na perezida wa Repubulika taliki ya 22 Kamena, 2012 bashimye uburyo aka ...
Umuyobozi w'akarere ka gatsibo hamwe n'abakozi n'abayobozi b'ibitaro bya Ngarama(Foto by Sebuharara) Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Embroise Ruboneza, atangaza ko imihigo y'akarere gahigira imbere ya ...
taliki ya 17 Gicurasi, 2012, Akarere ka Gatsibo kateguye umunsi w'inteko y'akarere aho inzego zose kuva mumudugudu kugera ku karere zitabiriye inteko hagasuzumwa ibimaze kugerwaho ...
Abayobozi b'utugari bagera kuri 4 bakorera mu mirenge ya Gitoki, Nyagihanga na kiramuruzi basohowe mu nama n'umuyobozi w'akarere ka Gatsibo Ambroise Ruboneza nyuma yo gucyererwa ...
Google+
0 comments:
Post a Comment