Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda : Abari inyeshyamba basubijwe mu buzima busanzwe barasabwa kwibagirwa amashyamba ya Kongo

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda : Abari inyeshyamba basubijwe mu buzima busanzwe barasabwa kwibagirwa amashyamba ya Kongo
Jul 12th 2012, 10:17

m Abari inyeshyamba 300x169 Rwanda : Abari inyeshyamba basubijwe mu buzima busanzwe barasabwa kwibagirwa amashyamba ya KongoGuverineri w'intara y'amajyaruguru arasaba abitandukanyije n'inyeshyamba zo mu mashyamba ya Kongo basubijwe mu buzima busanzwe kwiyemeza gukorera urwababyaye bakikura mo kuba basubira mu mashyamba ya Kongo.

Bosenibamwe Aimé yabasabye ibyo mu gihe hari bamwe basubizwa mu buzima busanzwe, bigasa nk'aho bari baje kureba mu Rwanda gusa, bwacya kabiri bakanyura iy'ishyamba bagasubira muri Kongo mu nyeshyamba baje baturukamo.

Tariki ya 10/07/2012 ubwo habaga umuhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abitandukanyije n'inyeshyamba zo mu mashyamba ya Kongo bagera kuri 309 yababwiye ko yizeye ko baje mu Rwanda babyiyemeje.

Yagize ati "nizeye ko mwebwe muje muje, nizeye ko nta makanaki (amacenga, amayeri) muzakora". Yakomeje abasaba kuba abanyarwanda beza.

Guverineri Bosenibamwe yababwiye ko byumvikana, ko batakaje igihe mu mashyamba ya Kongo imyaka irenga 15 yose. Icyo gihe ntabwo cyatakaye kuko igihe bamaze mu ngando babashije guhabwa amasomo yo kwirwana ho nk'uko yakomeje abahumuriza.

Agira ati "amasomo babigishije yo kwihangira imirimo, amasomo ajyanye na politiki y'igihugu cyacu, nimuze muyashyire mu bikorwa muri sosiyete nyarwanda mujemo".

Akomeza abahumuriza ko ntawe ushobora kubahohotera ahubwo ko bazabaho neza kuko leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda izabafasha, ntabwo izabatererana. Amasomo bahawe bari mu ngando azabafasha babe nk'abandi banyarwanda nk'uko yakomeje abibabwira.

Ntibagomba kwiyumva mo ko bari hasi y'abandi banyarwanda, ahubwo bisanzure neza mu gihugu cyababyaye bibagirwe amashyamba ya Kongo. Ari nako bashishikariza n'abandi basigaye mu mashyamba gutahuka nk'uko Guverineri w'intara y'amajyaruguru yabisabye abo abasubijwe mu buzima busanzwe.

Abitandukanyije n'inyeshyamba zo mu mashyamba ya Kongo basubijwe mu buzima busanzwe, bari bamaze igihe kigera ku mezi atatu mu ngando mu kigo cya Mutobo, aho bigishijwe ibintu bitandukanye birimo gusoma no kwandika, kubari batabizi, kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n'ibindi bitandukanye.

Muri uwo muhango kandi, abasubijwe mu buzima busanzwe, bahawe impamyabumenyi zitandukanye bitewe n'ibyo bize. Abo basubijwe mu buzima busanzwe uko ari 309 harimo abasirikare bakuru bagera kuri 11.

 

 

Posts Related to Rwanda : Abari inyeshyamba basubijwe mu buzima busanzwe barasabwa kwibagirwa amashyamba ya Kongo

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment