Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

News of Rwanda: Rwanda : Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Ntara y’amajyepfo bashyizeho komite ibahagarariye

News of Rwanda
provides latest updated news related to Rwanda in Kinyarwanda and English . The site has qualified journalists covering Latest rwanda news. Gahiji Innocent is our chief editor who cover rwanda politics news.
Rwanda : Abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Ntara y'amajyepfo bashyizeho komite ibahagarariye
Jul 12th 2012, 10:05

Kuba abacukuzi b'amabuye y'agaciro bakoraga nta komite ibahagarariye mu nzego z'ubuyobozi zibegereye ni bimwe mu byatumaga bagira imikorere irimo akajagari nk'uko babitangaje mu nama yo gushyiraho ubuyobozi bwabo ku rwego rw'intara y'amajyepfo yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 10/03/2012.  

Abacukuzi b amabuye 300x224 Rwanda : Abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Ntara y'amajyepfo bashyizeho komite ibahagarariye

Jean Malic Kalima, umuyobozi wa Rwanda Mining Association

Iyo nama yabereye mu karere ka Nyanza ihuriwemo n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro bakorera mu birombe bitandukanye byo mu Ntara y'amajyepfo.

 

Jean Malic Kalima ari nawe wari umuyobozi w'iyo nama yavuze ko nk'uko nta rwego rubaho rutagira abaruhagarariye ibyo byatumye biba ngombwa ko n'abacukuzi b'amabuye y'agaciro bagendera muri uwo murongo bakifuza gushyiraho komite ku rwego rw'Intara zitandukanye n'umujyi wa Kigali.

 

Yabivuze atya: " Turizera neza ko ishyirwaho rya komite ihagarariye abacukuzi b'amabuye y'agaciro izabafasha kugira imikorere inoze kandi igendera ku mategeko arebana n'ubucukuzi bukozwe mu buryo bw'umwuga"

 

Yakomeje avuga ko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro hari ubwo wasangaga harimo akavuyo hamwe ugasanga bakora neza ariko wagera ahandi ugasanga bokora nk'abatagira urwego rubayoboye n'amategeko abagenga.

 

Kalima yabivuze atya: " Nta kuntu mu birombe bimwe na bimwe baba bafite imyangombwa byuzuye ahandi ntabyo bagira ngo bireke kwitwa akajagari".

 

Nk'uko Kalima yakomeje abivuga gushyiraho komite ihagarariye abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Ntara zitandukanye ni bumwe mu buryo bwafasha mu guca kajagari mu mikorere hagati mubahisemo gukora uwo mwuga bumba bawukunze.

 

Ishyirwaho ry'izo  komite zihagarariye abacukuzi b'amabuye y'agaciro biteganyijwe ko mu mpera z'ukwezi kwa munani uyu mwaka wa 2012 nta Ntara izaba idafite urwego rubahagarariye kandi banyuzamo  ibitekerezo byabo.

 

Abagize iyo komite bazaba bashinzwe gujya inama ku cyateza imbere uwo mwuga ndetse no guhwitura kubatandukiriye imikorere inoze yita kandi ikanarengera ibidukikijje.

 

Ikibazo cy'abantu bakora mu birombe nta bwishingizi bw'ubuzima cyangwa imyambaro y'abigenewe ni bimwe mu byo iyo komite itegerejweho kuzashakira ibisubizo mu buryo burambye nk'uko Jan Malic Kalima umuyobozi wa Rwanda Mining association yakomeje abishimangira.

 

Umwe mu bacukuzi b'amabuye y'agaciro wari muri iyo nama yari igamije gushyiraho komite ibashinzwe ku rwego rw'Intara y'amajyepfo yavuze ko bategereje byinshi byiza kuri iyo komite asobanura ko nta kajagari kazongera kubaho mu gihe iyo komite izaba yatangiye gukora imirimo ihamagariwe gukora.

 

Posts Related to Rwanda : Abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Ntara y'amajyepfo bashyizeho komite ibahagarariye

Google+

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment