Umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaza ko akazi gakomeye ko gutegura Album ye ya kabiri kamaze kurangira hasigaye ibitaramo byo kuyimurika, azatangira kuwa 5 Kanama 2012, mu Ihema kuri Stade Amahoro.
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwe rwa www.dominicnic.net yatangaje ko iyi Album ye ya kabiri ateganya ko izaba ari nziza kurusha iya mbere bitewe n'indirimbo ziyigize. Dominic Nic yagize ati :
"Iyi Album yanjye izaba nziza kubera y'uko iriho indirimbo ntashidikanya ko ari nziza, amagambo meza kandi y'ihumure akomeza uyumva. Mfite icyizere ko izaba nziza."
Dominic Nic avuga ko muri iyi Album hazagaragaraho indirimbo yakoranye n'abahanzi bo hanze y'u Rwanda barimo Fortran Bigirimana, n'abandi bo mu Karere ka Afurika y'I Burasirazuba bakomeye mu njyana zihimbaza Imana.
Iyi Album izagira indirimbo icyenda. Enye muri zo ari zo "Uri Uwera", "Ashimwe", "Machozi ya Nini" na "Umubavu" amaze kuzishyira hanze ku buryo abakunzi be babasha kuzumva kuri Internet no kuzisaba ku ma radiyo ndetse bakaba banazigura.
Album ya mbere ya Dominic Nic, yitwa "Ari kumwe Natwe" yayishyize hanze mu mwaka wa 2010. Uyu muhanzi uretse kuba yaregukanye igihembo cy'umuhanzi w'umwaka mu bahanzi baririmba Gospel mu irushanwa rya Salax Awards, yegukanye n'igihembo cya East African Music Awards.
tukaba twabamenyesha ko kwinjira muri icyi gitaramo ari ukugura album CD ya Dominic Nic gusa ntakindi.
Reba amashusho y'indirimbo Ashimwe, imwe mu zizaba ziri kuri Album Umubavu :
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment