Mu marushanwa yabaye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2012, i Nairobi ahasanzwe habera iri rushanwa rikanyura riri kuba kuri televiziyo ya Citizens, abahanzi 6 basigaye muri iri rushanwa bagombaga kuririmba indirimbo zabo bihimbiye.
Ku ikubitiro umuhanzi wabimburiye abandi ni Umunyarwanda Kalimba Jackson wanagize umwihariko kuba yararirimbye ndetse akanicurangira gitari ye afashijwe n'itsinda ry'abacuranzi.

Uhereye iburyo Doreen Jackson na Ruth
Nyuma yo gukora mu nganzo abatanga amanota aribo Helmes, Ian ndetse na Juliana Kanyomozi bagaragje ko Kalimba ari uwa mbere muri iri rushanwa kuko yaberetse ko ari umuhanga ku buryo budanzwe.
Iyo buri muntu amaze kuririmba yifuza kumenya ikiri buve mu kanwa ka Ian, uyu mugabo utavugirwamo yashimiye cyane Kalimba ndetse amubwira ko iriya ndirimbo ye akwiye guhita ayisohora ikajya ku isoko kuko ari nziza, yasoje agira ati "bizavunana kubona umuntu uzahangana na we muri TPF 5".
Helmes udakunze kunenga abahanzi cyane yavuze ko Kalimba ari we muhanzi wa mbere muri TPF 5 kugeza ubu amusaba gukomeza gutera imbere ntasubira inyuma mu minsi mike ibura ngo iri rushanwa rirangire.
Umuhanzikazi Juliana Kanyomozi yatangaje ko Kalimba ari umwe mu bahanzi beza TPF igize, gusa amusaba kurushaho kwiyubakamo icyizere kuko asanga azagera kuri byinshi mu buhanzi bwe ni ba adacitse intege.
Umunyarwanda Jackson yigaragaje neza mu ndirimbo ye Safari, birangira we na Doreen aribo babiri batagiye muri probation dore ko bane muri bo bagomba kumara icyumweru muri probation aho kuwa gatandatu hazataha undi abo ni Ruth, Steve, Joe na Sharon. Ninde uzataha rero, ushobora gutora umuhanzi wawe mu rwego rwo kugira ngo umurinde gutaha. Twababwira ko hasigaye ibyumweru bibiri gusa irushanwa rikagera ku musozo waryo.
Posted By Stony Paparazzi /Ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment