Umuhanzi Kazi Nicole Scherzinger uri murukundo n’umukinnyi Lewis Hamilton ukina umukino wo gutwara amamodoka y’amasiganwa bita formula 1 ngo hati yabo ubu ntibimeze neza nyuma yuko uyu musore yararanye n’abakobwa bagera ku 10 mu cyumba kimwe , ibi bitaje kwishimirwa n’umuhanzi kazi akana n’umukunzi we Nicole Scherzinger.

Icyababaje cyane umuhanzi kazi Nicole scherzinger nkuko bitangazwa n’imwe mu nshuti ze zahafi ngo n’ifoto yagaragayemo umukunzi we Lewis Hamilton arimo gusomona n’umwe murabo bakobwa icumi bararanye mu cyumba kimwe doreko ngo bahereye mu masaha ya ninjoro bakageza ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo (5h30).
Nkuko bitangazwa n’inshuti ya Nicole ngo uburyo uyu muhanzi kazi yafataga inshuti ye ngo siko yabibonye ngo kuko yatunguwe cyane nibyo yabonye ngo nuburyo yagaragaje kutiyuba mubyo yakoze.
K’uruhande rw’umusore Lewis Hamilton abinyujije k’urukuta rwe rwa twitter yiregura avugako yabonye inkuru zimusebya ariko atazi aho bituruka ibyo bavuga ndetse akaba ahamya ko aribihuha.
0 comments:
Post a Comment