Byari bisanzwe bizwiko munshuti za hafi umuhanzi Sean Kingston uheruka hano mu rwanda mu gikorwa cya Primus guma guma superstar Season I agira harimo n’umuhanzi Justin Bieber , gusa benshi ntibari bazi amwe mu mabanga ari hagati yabo ndetse anakomeye.

Mu kiganiro gito umuhanzi Sean Kingston yagiranye n’ikinyamakuru cya Hollyscoop yagize ati njywe justin bieber mbere yuko amenyana n’abandi bahanzi bakomeye nkaba Usher twari twaramenyanye kera cyane kuko muzi akiri umwana muto cyane w’imyaka 14.
Ati njyewe nzi Justin bieber afite imyaka 14 ataramenyekana mu muziki,ati none dore ageze ku myaka 18 yose , nishimira cyane uburyo arimo gutera imbere mu muziki we .
Mu gihe yaratangiye umuziki njyewe narimaze kumenyekana njyenda mufasha kuzamuka gahoro gahoro none urwego agezeho rurashimisha cyane, ati kenshi nakundaga kumubwira ko nzamufasha akaba umusitari ati none dore ubu isi yose iramuzi, nibintu nishimira cyane.
Ubu buri cyumweru tugerageza kubonanamo nka rimwe, nitaye kuri album yanjye ndimo gutegura nawe yitaye kuye, ntabwo tukibona umwanya munini wo kuba turikumwe.
Kubyerekeranye n’umutungo aba basore bafite bombi , nubwo umuhanzi Sean Kingston yatanze Justin Bieber muri muzika siko bimeze kugafaranga dore ko sean kingston afite miliyoni 7 z’amadolari nkuko tubikesha ikinyamakuru cya celebritynetworth naho justin bieber waje mu muziki nyuma akaba afite miliyoni 110 z’amadolari.
0 comments:
Post a Comment