Umuhanzi Drake w’imyaka 25 y’amavuko aratangazako kugeza ubu ntagitekerezo cyo kuba yarushinga afite mu mutwe we kuko umugore we yamubangamire kuba yagirana ubundi bushuti n’abandi bakobwa kandi ku myaka agezemo ariyo kwishimisha nkuko abyivugira.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cya The Jewish Chronicle , yavuze ko afite inshuti nyinshi zifite abashaka ariko yareba uburyo babayeho babangamiwe n’abagore babo akumva we abizinutswe.
Mfite inshuti nyinshi zashatse abagore, ariko mbona uburyo iteka ryose baba bahangayikishijwe n’umugore umwe gusa nkumva n’ikibazo gikomeye cyane kurinjye ndetse ntazi neza nimba nzashobora
Ndacyari umusore muto w’imyaka 25, ndashaka kubanza kwishimisha mu buryo bwose bushoboka nyuma akabaza aribwo mfata umukobwa umwe gusa ,ariko kurino nshuro sinshobora gushaka kuko umugore yambangamira cyane kandi aricyo gihe cyanjye ngo nishimishe.
Tubibutseko uyu musore nyuma yo kurwana n’umuhanzi Chris brown, umuherwe yashyize akayabo ka miliyoni 2 z’amadolari kurabo bahanzi ngo barwanire ku mugaragaro, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru cya mediatakeout ngo kuruhande rwa chris brown we yemeye ko iyo mirwano yayitabira ariko uyu musore Drake we avugako adashaka kurwana na chris brown.
0 comments:
Post a Comment