Umuhanzi wari utegerejwe n’abatari bake hano mu Rwanda Jason derulo kuri ubu noneho yasesekaye hano i kigali aho aje mw’isozwa ry’igikorwa cya Primus Guma Guma Super Star season 2 igitaramo kikaba cyizaba ejo kuwa gatandatu tariki ya 28 kuri stade i Remera Jason derulo akaba azataramira abafana afatanyije na Jay Polly ndetse na King James aho tuzahita tunamenya uwegukanye iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku ncuro yaryo ya 2, dore ko ubwa mbere ryari ryegukanwe na Tom Close.
Jason derulo yageze i Kanombe ku kubuga cy’indege ahagana k’isaha yi saa mbili, akaba yahavuye ahagana kw’isaha ya saa mbili n’igice yerekeza kuri Selena Hotels aho agiye gucumbika nabo bazanye.

Jason derulo asohoka ava ku kibuga cy'indege i kanombe

Jason derulo ageze hanze yerekera ku modoka

Jason Derulo yinjira mu modoka

Jason derulo mu modoka yerekeza kuri selena Hotel

imodoka zari ziherekeje Jason Derulo

Jason derulo yinjira muri selena hotel

Jason Derulo muri azamuka ajya mu cyumba agomba gucumbikamo
Jason derulo akaba yiteguye kuza shimisha abanyarwanda ku munsi wejo dore ko ari n’ubwa mbere yagera hano mu rwanda.
Post By :: Elvis SHEMA / ibishya.biz
0 comments:
Post a Comment