Igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigizemo.Kigenzurwa n’ umwakura ukoresha ibice by’imyanya ndangagitsina (uruhago rw’inkari, amabya, imboro na rugongo ku bagore.
Nkuko www.men.webmed.com ibivuga, ngo gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari.Nkuko k’umutwe w’iyi nkuru twabibabwiye ngo hari uburwayi butandukanye burebana no gusohora ari bwo :
1.Gusohora icyinyumanyuma : Aha ngo usanga umugabo mu gihe arangije agasohora ariko amasohoro ntagere hanze ahubwo akaba afite ahandi ayobera .
2.Gusohora vuba:Aha ngo umugabo aba asohora byihuse ugereranije n’igihe imibonano mpuzabitsina
3.Gutinda gusohora:Aha ngo umugabo ashobora kuba yamara igihe kirekire akora imibonano mpuzabitsina ariko kurangiza ariko gusohora bikamubera ikibazo.
4.Kudasohora:Aha bibarwa ku bantu ahanini baba baravutse ari ingumba kuko bakora imibonano barangiza ntihagire amasohoro aza.
Uru rubuga ruvuga ko kurangiza vuba aribyo " Gusohora vuba"iyo umuntu (umugabo cyangwa umusore) asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’ imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije , bishobora kuba iby’ ibihe byose cyangwa se byaraje nyuma bitewe n’ impamvu runaka nko kubagwa , gukomereka , indwara zo mu mutwe ,akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko ( imitekerereze ) n’iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu .
UWASE DENISE
Umuryango.com
0 comments:
Post a Comment