Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development: Rwanda | Nyagatare: Mu Murenge wa Tabagwe haracyagaragara inzu za nyakatsi

Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Bahoneza | Rwanda Social Welfare | Rwanda Nutrition | Rwanda social development
Rwanda | Nyagatare: Mu Murenge wa Tabagwe haracyagaragara inzu za nyakatsi
Jul 23rd 2012, 07:51

Mu Murenge wa Tabagwe Rwanda | Nyagatare: Mu Murenge wa Tabagwe haracyagaragara inzu za nyakatsiMu gihe hirya no hino mu Rwanda inzu z'ibyasti zizwi ku izina rya nyakatsi zimaze kuba amateka kubera gahunda ya Leta yo kwita ku mibereho myiza y'abaturage babafasha gutura heza, mu Mudugudu wa Nshuri mu Kagari ka Gitengure ho mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare haracyagaragara amazu ya nyakatsi.

Nakamondo ari kumwe n'abana be babiri mu kazu ke k'ibyatsi bakunda kwita burende abandi bakakita Nyakatsi, izina ryafashe inyito y'inzu mbi cyangwa ikintu kibi, avuga ko bahamaze imyaka igera ku icumi ariko bakaba batarubakiwe nk'abandi muri gahunda yo kurandura nyakatsi. Uretse umuryango wa Nakamondo, muri uwo mudugudu hanagaragara indi miryango itanu ikiri mu mazu umuntu yagereranya na nyakatsi kuko yubakishije ibiti bagiye bashinga bagashyiraho amashitingi.

Ubuyobozi bw'Umudugudu wa Gitengure na bwo bwemeza ko abo baturage batuye mu mazu ataberanye n'imiturire y'Umunyarwanda w'iki gihe ariko bakavuga ko kuba batarubakiwe muri gahunda zitandukanye zo kubakira abatishoboye ngo byatewe no kuba baragiye bagira amahirwe make kuko ngo byakorwaga binyuze muri tombora noneho umuntu akubakirwa biturutse kuri nimero yatomboye.

Mu gihe Ubuyobozi bw'Umudugudu wa Gitengure buvuga ko iki kibazo bwakigejeje ku murenge busaba ubufasha mu kugikemura, Ubuyobozi bw'Umurenge wa Tabagwe bwo buvuga ko nyakatsi zacitse muri uwo Murenge ngo naho zikigaragara zikaba ari iz'abapagasi.

Mu nama ya munani y'umushyikirano yabaye ku wa 21 Ukuboza 2010 bateganyaga ko gahunda ya "Bye Bye Nyakatsi" yagombaga kurangirana n'ukwezi kwa Kamena 2011 ikaba yari yahawe ingengo y'imari ingana na miliyari 6,5 z'amafaranga y'u Rwanda. Muri iyo nama imiryango igera ku bihumbi 10 na 697 harimo 1,890 yo mu Ntara y'Uburasirazuba ni yo yagombaga gufashwa kuva muri nyakatsi. Nyuma Leta ikaba yari yiyongereye igihe biyemeza kuba barangije gahunda yo guca nyakatsi bitarenze tariki 30 Ukuboza 2011 nyamara ariko biragaragara ko hari ahakiboneka nyakatsi n'ubwo inzego z'ubuyobozi zivuga ko hari ubushake bwo gufasha abazirimo kuzivamo.


 

 

 

 

Posts Related to Rwanda | Nyagatare: Mu Murenge wa Tabagwe haracyagaragara inzu za nyakatsi

share save 171 16 Rwanda | Nyagatare: Mu Murenge wa Tabagwe haracyagaragara inzu za nyakatsi

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment