Nubwo akarere ka Gatsibo kishimira kubakira abaturage amasoko yaho
bashobora kugurishiriza umusaruro batishwe n'izuba, ubwinshi
bw'abaturage biyongera mu kwitabira gukorera mu masoko busaba ko
amasoko yubatswe yakongerwa ubunini.
Isoko rwa Rwagitima ryubatswe n' abaturage badafite aho bikinga
imvura ariko kubera ubwinshi bw'abaturage bavuga ko ridahagije kuko abarijyamo n'abaremera hanze bangana. Impamvu ngo ni ubuto bwaryo, nubwo abandi bavuga ko kubaka isoko byajyanye no kuzamura ibiciro kubashaka kuricururizamo.
Ubu abaturage bacuruza imyenda hamwe n'imyaka baremera isoko
hanze kandi bavuga ko bifuza ko ryaguka kuko riremwa n'abantu
bavuye imihanda yose bityo rikaba ritagombye kuba iry'umurenge
n'akarere kandi rihahirwamo n'izindi ntara.
Iki kibazo cyakunze kuvugisha abacuruzi batishimira kunyagirwa
n'akajagari, ubuyobozi butangaza ko nubwo budafite gahunda ya vuba yo
guhita ryagura amasoko yubatse kubera ko abayagana ari benshi ngo
ikigiye gukurikiraho ni ukongera iminsi y'amasoko kugira ngo nibura
bafashe abaturage guhaha mu minsi itandukanye bo kujya bahahurira
umunsi umwe maze babe benshi.
Isoko rya Rwagitima rirema kuwa gatatu, ubu ubuyobozi bw'akarere
butanagza ko rizajya rirema no ku cyumweru kugira ngo abantu bashobore
kubona iminsi itandukanye yo guhaha. Cyane ko abakozi bashaka
kurihahiramo kandi ribonekamo ibicuruzwa byinshi mu minsi y'akazi
abakozi batoroherwa no guhaha ariko umunsi w'icyiruhuko bazashobora
guhaha kandi bigabanye umubyigano w'abarigana nkuko byatangajwe
n'umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe ubukungu Habarurema Isae
Sylidio Sebuharara
Posts Related to Rwanda | Gatsibo: ubwitabire bw'amasoko busaba kongera ubunini bwayo
Abaturage batuye muri centre ya Kabarore mu karere ka Gatsibo bavuga ko batishimira amafaranga bacibwa n'ubuyobozi kubera ko batacanye amatara yo hanze mu gihe cy'ijoro ...
Mu mujyi w'akarere ka Ruhango hamaze igihe hubakwa isoko ariko nyamara n'ubwo ritari ryuzura, abaturage bafite impungenge ko iri soko ari rito ugereranyije n'umubare w'abantu ...
Abacuruzi bacururiza mu isoko ryo mu Gasiza, umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, bavuga ...
Mu gihe hari abantu batekereza ko amafaranga 50 y'u Rwanda nta gaciro akigira, abahahira mu isoko rya Kayonza bo bavuga ko ...
Abaturage bazindutse mu isoko rikuru rya Rwamagana kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe abagore barifungiranywemo n'umukuru w'iryo soko ngo ababwira ko yasabwe n'umukuru w'abacuruzi muri ...

0 comments:
Post a Comment