
Padiri Valens NIRAGIRE yatanze umuganda wo guhoma no gusakara inzu y'umukecuru MUKAMPORANYI.

Tariki ya 26/07/2012 abakozi ba Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bari mu gikorwa cy'urukundo cyo kubakira inzu umukecuru MUKAMPORANYI Annonciatha utuye mu mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe. Uyu mukecuru kuva mu kwezi kwa Kanama 2011 yari atuye muri "sheeting" yabanagamo n'abandi bantu 7 barimo umuhungu we, umukazana we n'abana. Muri iki gikorwa cy'umuganda, abakozi ba Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu batanze amabati 15, imisumari yo gusakara banifatanya n'abaturage batuye mu mudugudu wa Gitwa guhoma inzu y'uyu mukecuru.
Ubusanzwe mu bikorwa binyuranye byo gufasha abaturage kugira imibereho myiza, Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu ifasha abatishoboye barimo n'abadafite aho kuba, cyane cyane kubaha inkunga y'amabati, imisumari, ibiti ndetse no kubakorera ubundi buvugizi. Ariko kugirango abaturage bose bakangukire umuco mwiza wo gufashanya, Caritas yasanze gufasha umukene birambye ari ukumusanga aho atuye igafatanya n'abaturanyi be. Ibikorwa nk'ibi bigamije gushimangira ubusabane, gutoza abaturage kwitangira abandi no kugira umuco mwiza wo gufashanya. Ni umuco mwiza wa gikristu.
Nyuma y'iki gikorwa cyo kubakirwa inzu, umukecuru MUKAMPORANYI Annonciata yatangaje ko mbere ya byose ashimira Imana kuko kuri we, kuba agiye kuva muri "sheeting" akaba abonye aho kuba ari igitangaza gikomeye. Yashimiye Caritas n'inzego za Kiliziya kuva mu muryangoremezo kugeza kuri diyosezi zamufashije, anashimira cyane abaturanyi be kubera inkunga bamuhaye aho yagize ati " Iyi nzu aho igereye aha usibye amafaranga ibihumbi icyenda (9000frw) byanjye byayigiyeho nabyo byavuye ku musaraba ibindi byose byakozwe n'abaturage". Akaba yaranaboneyeho guhumuriza abandi bafite ibibazo nk'ibye abasaba kutiheba agira ati "Nanjye sinarinzi ko ibi byashoboka, burya koko nta kinanira Imana".
Padiri Valens NIRAGIRE, Umuyobozi wa Caritas ya Doyozesi ya Cyangugu yashimye ubwitange abaturage bagaragaje mu gufasha uyu mukecuru anabasaba gukomeza kumenya abafite ibibazo, kuko kwakira neza abaje batugana bose ari imwe mu migenzo myiza ikwiye kuranga buri munyarwanda n'umukristu by'umwihariko.
Posts Related to Rwanda : Abakozi ba Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bubakiye umukecuru wari mu Murenge wa Gihundwe.
Padiri Valens NIRAGIRE yatanze umuganda wo guhoma no gusakara inzu y'umukecuru MUKAMPORANYI. Tariki ya 26/07/2012 abakozi ba Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Cyangugu bari mu ...
Muri gahunda yayo yo gufasha abatishoboye cyane cyane ababana n'ubwandu bwa virusi itera sida, tariki 11/01/2012, Caritas ya Diyosezi Gaturika ya Kabgayi ibinyujije mu mushinga ...
Umukecuru Nyirabikari Saverina utuye mu murenge wa Rukira akarere ka Ngoma yakuwe muri nyakatsi n'abanyeshuri bafatanije n'abarimu bamwubakiye inzu y'ibyumba bitatu na salo . Aba ...
tariki ya 26/05/2012 ishyirahamwe ry'urubyiruko ryita by'umwihariko ku bibazo by'abana bo mu muhanda rya Rusizi (RCYWA) ryakoze umuganda wo kubakira umupfakazi Mukabutera Jeannete wasenyewe n'umutingito ...
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu ku kigo cy'amashuri cya Rusumo high school kuri uyu wa 29/03/2012 bafashije umukecuru w'imyaka 53 kumuhomera inzu mbere y'uko ...

0 comments:
Post a Comment