Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Wakora iki kugira ngo utaza kuruka wakoze urugendo rurerure mu modoka ?

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Wakora iki kugira ngo utaza kuruka wakoze urugendo rurerure mu modoka ?
May 29th 2012, 20:04

Akenshi na kenshi kuruka ku rugendo biba iyo umuntu agenze mu kinyabiziga atamenyereye. Nk'umuntu wari usanzwe agenda n'amaguru, hanyuma akagendera mu modoka cyangwa umuntu ugiye mu ndege bwa mbere ; usanga hari abatangira guhangayika kuko aba azi neza ko naramuka ageze mu modoka agubwa nabi ari naho biviramo benshi kugira ikibazo cyo kujyenda aruka mu nzira ku buryo hari n'abajyera aho bateganyije kujya barembye kubera kuruka .

Iki kibazo kibangamira benshi haba uruka ndetse n'abo yafatanyije nabo urujyendo by'umwihariko abo aba yicaranye nabo ku ntebe imwe.

Uku kuruka umuntu ari ku rugendo usanga akenshi  bituruka ku buryo ubwonko bwacu bugenzura ibintu byose binyeganyeza umubiri wacu, ibi bintu binyeganyeza umubiri wacu  bikaba bijyera ku bwonko biciye mu nzira eshatu : Uturemangingo tuba mu gutwi kw'imbere , amaso ndetse n'igice cy'ubwonko cyitwa serivele (Cervelet).

Mu bisanzwe iyo umuntu anyeganyega nko mu gihe wenda aba ajyenda ,iriya  myanya itatu twavuze haruguru ihurizwa hamwe n'ubwonko kugira ngo umubiri ushobore kugendera hamwe,  iyo rero umubiri unyeganyejwe bitari ku bushake bwa nyirukuwukoresha ni ukuvuga ku bushake bwawo kandi ku buryo bwikurikiranyije inshuro nyinshi usanga ubwonko butagishobora guhuza neza  uturemangingo two mu gutwi kw'imbere, amaso hamwe na cya gice cy'ubwonko cyitwa serivele aho usanga mu mubiri hajemo imikorere itari kuri gahunda  aribyo usanga bitera kuruka abantu bamwe na bamwe baba bari mu rugendo hifashishijwe imodoka cyangwa indege.

Hari n'igihe umuntu uri mu rujyendo umubiri we ushobora kutanyeganyega atari we ubyikoresheje ariko akanga akaruka.ibi usanga biterwa nuko  ubwonko buba bwananiwe guhuza ya myanya itatu ishinzwe kunyeganyega ku mubiri w'umuntu. Impamvu zivugwa ko arizo zitera abantu kuruka bari mu rujyendo ni nyinshi , ariko zose zihurira ko uturemangingo two mu gutwi kw'imbere tugira uruhare runini mu gutera ikibazo cyo kuruka umuntu ari ku rujyendo.

Ku muntu ugira ikibazo cyo kuruka ari mu rujyendo hari uko yabyirinda

Si byiza kujya mu rujyendo ukimara kurya ako kanya. Ibyiza ni ukurya isaha imwe mbere yuko ujya mu rugendo ariko nanone si byiza kujyenda  nta kintu wafashe ibyo bakunze kuvuga ngo kujyendana inda irimo ubusa.

Iyo umuntu yitegura gufata urugendo agomba kwirinda kurya ibiryo birimo amavuta menshi (urugero: kwirinda gufungura mbere y'urugendo ifiriti cyangwa sote) ahubwo umuntu agafata ifunguro ririmo imboga nyinshi kuko iri funguro ririmo imboga nyinshi rifasha mu kwirinda kuruka igihe umuntu ari mu rugendo.

Kurya imbuto nabyo ni ingirakamaro cyane cyane imineke cyangwa amacunga. Kandi umuntu uri ku rugendo aba agomba kwirinda kunywa inzoga, ikawa cyangwa za fanta n'indi mitobe yose kuko yamutera iseseme bityo bikamuviramo kuruka ahubwo akanywa amazi kuko nta kibazo cy'iseseme yo atera.

Mu gihe umuntu  atangiye kugira isereri  arikuzengerera yicaye mu modoka cyangwa mu ndenge aba agomba gufunga amaso akirinda kureba ibintu byo hanze cyangwa ibyo mu modoka . Umuntu wakurikiza izi nama twavuze hejuru zamufasha kurwanya ikibazo cyo kuruka ari ku rugendo keretse ari indi ndwara irimo gutera icyo kibazo; bityo umugenzi akajyera aho ajyiye amahoro atazahajwe no kuruka nabo yafatanyije urujyendo nabo bakajyera iyo bajyiye nta cyababangamiye.  Source: Orinfor

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment