Ni mu rwego rwo kuvanaho urujijo mu bantu, aho usanga bamwe baterwa ipfunwe no kuba igitsina cyabo ari kigufi cyangwa abandi bagaterwa impungenge n'uko bafite igitsina kinini cyane bagatinya no kucyereka abagore babo batinya ko byabateranya mu bijyanye no kubaka urugo. Twagerageje gukora ubushakashatsi ku burebure bw'igitsina cy'abagabo, tunavanaho impungenge zimwe na zimwe muba mufite.
Akenshi, iyo umwana w'umuhungu avutse aba afite igitsina cy'uburebure bwo kuva kuri cm 2,5 kugera kuri cm 5. Kuva ku mwaka umwe kugera kuri itanu, nta bukure cyane bw'igitsina bukunze kugaragara, kuva ku myaka itanu kugera igihe aba atangiye kugimbuka ni bwo igitsina gitangira kwiyongera mu burebure ariko na bwo bitari cyane kuburyo iyo umwana w'umuhungu atangiye kugimbuka igitsina cye kiba gifite uburebure bungana na cm6 ugereranyije.
Mu myaka itandatu ya mbere y'ubugimbi ni bwo igitsina cyiyongera mu burebure cyane ariko kandi mu buryo butandukanye bitewe n'umuntu, icyo gihe igitsina cy'umusore kigira uburebure buva kuri cm12 kugera kuri cm15 iyo cyafashe umurego. Ubu burebure bukaba ari na bwo bugira abagabo bose muri rusange kuko kuva kuri iyi myaka kuzamura uburebure bw'igitsina butiyongera cyane.
Nubwo uburebure bw'igitsina cy'umusore cyafashe umurego bungana na cm12-cm15, uburebure bw'igitsina kitafashe umurego ngo bwaba bungana na cm8 kugera kuri cm10. Abagabo cyangwa abasore bafite ibitsina bidafite nibura cm7 z'uburebure (iyo cyafashe umurego), aba bo bafatwa nk'abafite uburwayi bw'ubukure bw'igitsina (micropenis). Ku bijyanye n'umuzenguruko w'igitsina cy'umugabo, ubushakashatsi bwagaragaje ko umusore mukuru cyangwa umugabo, igitsina cye kigira umuzenguruko ungana na cm 12 ugereranyije (moyenne) iyo cyafashe umurego.
Ubusanzwe, uburebure bw'igitsina cy'umugabo bwiyongera bitewe n'ibintu byinshi; muri byo harimo ibituruka mu muryango we (genetic), ibindi bigaterwa na hormones ziba mu mubiri w'umuntu zigatera imikurire y'imyanya ndangagitsina cyangwa zitera imikurire y'umubiri muri rusange. Hari n'abemeza ko uburebure bw'igitsina cy'umugabo bushobora kugenwa n'imirire ye. Nta wakwirengagiza ariko ko hari n'indwara zituma habaho ukudakura kw'imyanya ndangagitsina y'umusore cyangwa y'umugabo.
Abagabo n'abasore benshi bakunze kwireba bakibaza niba ibitsina byabo bitaba ari bigufi bikabije bagereranyije n'abo baba barabonye, ariko igikwiye kubamara impungenge ni uko niba bari muri ibi bipimo twavuze hejuru nta kibazo bakagombye kugira. Ibi bipimo ni ibyagaragajwe mu bushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa kandi bugakorerwa ku bagabo bagera ku gihumbi, bitavuze ko hataboneka ababirengeje cyangwa ababiri munsi. Umuganga.com
0 comments:
Post a Comment