Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo – Kagame

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
u Rwanda ruzazamurwa n'amaboko y'abana barwo – Kagame
May 1st 2012, 14:22

President Kagame kuri uyu wa 1 Gicurasi yashimiye abanyarwanda umurimo bakora mu rwego rwo guteza imbere imiryango yabo n'igihugu cyabo muri rusange, yibutsa ko igihugu kizazamurwa n’umurimo w’abanyarwanda.

Arasaba abanyarwanda gukunda umurimo/photo orinfor

Arasaba abanyarwanda gukunda umurimo/photo orinfor

Aha yibukije ko umwe mu musaruro ufatika w'umurimo w'abanyarwanda ari uko mu myaka itanu ishize abagera kuri miliyoni imwe bivanye mu bukene, nkuko byanemejwe na banki y'Isi.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi mpuzamahanga w'umurimo, President Kagame yavuze ko buri mwaka urubyiruko rugera ku 125 000 rwinjira mu isoko ry'umurimo.

Perezida Kagame yashimye abatsinze amarushanwa yo guhanga imirimo mito n'iciriritse mu turere twose yakoreshejwe na Minisiteri y'Umurimo n'Abakozi kuko bari ku isonga ry'iterambere ry'Igihugu cyacu.

Guverinoma irakomeza gushyira ubushobozi bwayo mu buryo bwatuma Abanyarwanda bose bafite ibitekerezo byiza bashobora nabo kuvamo abikorera. Iyi niyo mpamvu hashyizweho Ikigega cyo Guteza Imbere Abikorera (Business Devlopment Fund) mu Rwanda hose kugira ngo gishyigikire Abanyarwanda bafite ibitekerezo bishya guhanga imirimo, cyane cyane abadashobora kubona inguzanyo mu buryo buboroheye.

President Kagame yibukije Abanyarwanda ko nubwo hari ibyagezweho bagifite akazi kenshi kugira ngo bazamure igihugu.

Perezida Kagame yagize ati "U Rwanda ruzubakwa n'amaboko y'abana barwo. Tuzi aho dushobora kugera iyo dukoreye hamwe. Reka rero dukomeze guha umurimo agaciro kuko bijyanye no kukiha no kugahesha igihugu cyacu".

UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment