Uruhinja rwari rwavutse amara n'umwijima biri hanze, rwitabye Imana mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 27/05/2012, nyuma y'iminsi ine gusa ruvutse.

Karuhukire mu mahoro
Urwo ruhinja nta mahirwe rwari rufite yo kubaho, kuko nta bundi bufasha bashoboraga gukora kugira ngo bakize ubu buzima, usibye gupfuka imyanya y'umubiri iri hanze no gutegura nyina akabyakira, nk'uko Nk'uko Dr. Kamugisha ukorera ku bitaro bikuru bya Nemba yabitangarije.
Abaganga bakibona ko nta kindi bamarira uyu mwana akivuka kuwa kuwa gatatu tariki 23/05/2012, bahise bapfuka iyo myanya y'umubiri yari hanze, kuko itashoboraga gusubiramo no kuguma hamwe, bashyiramo n'umuti umurinda ubwandu bw'udukoko.
Kuri uwo munsi, bamwohereje ku bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) haboneka abaganga b'inzobere mu kwita ku bana n'ababyeyi, ariko nabo bananirwa kugira icyo bamukorera ni ko kumugarura i Nemba kugira ngo ari ho akomeza gukurikiranirwa.
Dr. Kamugisha atangaza ko yari yavukanye indwara yitwa "Laparoschis" iterwa n'impamvu itazwi, ariko abahanga mu buganga bwa kizungu bo bavuga ko ishobora guterwa no kunywa umuti "Peusophyrine", ukoreshwa mu mwanya w'ikinya udakunda gukoreshwa mu bitaro byo mu Rwanda.
Umubyeyi w'uwo mwana ubwo aheruka kuvugana n'itangazamakuru yari yavuze ko yabashije kwakira uko umwana we w'imfura yavutse ameze.
Source:kigalitoday
Corneille K Ntihabose
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment