Bang Media

Urukundo

Baza Shangazi

Shakisha ku Urwego.com

Umuseke: Gisagara: Baremeza ko amafi yahinduye ubuzima bwabo

Umuseke
Amakuru yose mu Kinyarwanda!
Gisagara: Baremeza ko amafi yahinduye ubuzima bwabo
May 28th 2012, 17:58

Amafi ni ikiribwa mbonekarimwe mu Rwanda, imiryango micye niyo ibasha kwigondera ifi nibura rimwe mu cyumweru, abayorora mu karere ka Gisagara bavuga ko amaze kubageza kuri byinshi n’ubwo umusaruro wabo ukiri muto ugereranyije n'isoko bafite.

Umusaruro w'amafi  wahinduye ubuzima bwabo nubwo ukiri muke ugereranyije n'isoko

Umusaruro w'amafi wahinduye ubuzima bwabo nubwo ukiri muke ugereranyije n'isoko

Mu karere ka Gisagara ahitwa i Muganza, hari ibyuzi byayo bicungwa n'ishyirahamwe ryitwa "Abishyizehamwe" aba bavuga ko ubworozi bw'amafi bumaze guhindura ubuzima bwabo mu gihe gito cyane.

Ndagijimana Ignace ni umworozi muri iryo shyirahamwe yabwiye Umuseke.com ko batangiye mu ntangiriro za 2011 bafite ibyuzi biri ku buso bwa ari 230 (are), nyamara umusaruro wabo wambere nyuma y'amezi atandatu wageze kuri kg 1 500 z'amafi.

Ndagijimana ati: "nyuma yo gusarura kabiri byatumye benshi tuzamuka mu buzima bwacu, yahinduye imirire mibi yari mungo zacu, bamwe ubu barakorana n'amabanki, kandi nyamara umusaruro wacu uracyari mucye ku isoko".

Aborozi b'amafi muri iyi koperative y'i Muganza bavuga ko bagiye gutera imbere kurushaho kuko batangiye gukorana n'umushinga w'ubworozi bw'amafi mu gihugu wa PAIGELAC.

Dr Rutaganira Wilson  wo muri PAIGELAC umushinga wa MINAGRI, yatangaje ko ubworozi bw'amafi ari umushinga abashoramari bakwiye gushoramo amafaranga kuko wunguka cyane.

Dr Rutaganira yasobanuye ko kugirango u Rwanda rwihaze ku mafi ari uko haboneka umusaruro wa toni nibura 25 000 ku mwaka, uyu musaruro ukaba ukiri hasi cyane kuko abashoramari batarumva neza inyungu iri mu mafi, mu gihe nyuma y'amezi atandatu uwashoye aba yatangiye kubona inyungu nini mu musaruro wa mbere.

Inkwavu n'inkoko kubyororera hafi y'amafi bitanga umusaruro

Inkwavu n'inkoko kubyororera hafi y'amafi bitanga umusaruro

Inzobere mu bijyanye n'ubworozi bw'amafi mu mushinga PAIGELAC zivuga ko mu Rwanda hororerwa cyane amafi yo mu bwoko bwa Tyrapia (Ingege) kuko ariyo atarushya.

Ifi yo mubwoko bwa  tyrapia ishobora gukura ikageza kuri kg 5 mu gihe cy'imyaka 10, ariko ngo ku mworozi ni byiza ko aroba hakirikare mu gihe cy'amezi atandatu mu rwego rwo kwirinda ibihombo kuko muri iki gihe cy'amezi 6 amafi mu byuzi ntaba agikura cyane kandi aba arya ibiryo byinshi.

Inzobere mu bijyanye n'ubworozi bw'amafi zikaba zitangaza ko ubworozi bw'amafi bukomatanyije n'ubworozi bw'inkoko n'inkwavu bifasha kuko imyanda y'inkwavu n'inkoko itanga intungamubiri zitunga amafi mu byuzi. Ibiraro byororerwamo inkoko n'inkwavu bikaba byubakwa ku nkengero z'ibyuzi.

Mu Rwanda umushinga wa PAIGELAC washyizeho amasite atubura imbuto y'amafi nka site ya Kigembe iri mu ntara y'Amajyepfo. Uyu mushinga wa PAIGELAC bikaba biteganyijwe ko uzarangiza imirimo yawo mu kwezi k'Ukuboza  uyu mwaka, ibikorwa byawo bikazahabwa Ikigo cy'igihugu cy'ubuhinzi RAB nk'uko bitangazwa na Dr Rutaganira Wilson umuhuzabikorwa w'umushinga PAIGELAC.

Amafi ni ikiribwa gifite intungamubiri zigira akamaro cyane mu guhangana n'imirire mibi iboneka mu ngo zimwe na zimwe mu Rwanda, aborozi b'amafi bo muri koperative "Abishyizehamwe" bemeza ko ikibazo cy'imirire mibi cyabaye amateka mu miryango yabo n'abaturanyi, kubera ko nibura rimwe mu cyumweru abana bashobora kugaburirwa ifi.

Imyanda iva mu bworozi bw'inkoko n'inkwavu niyo itunga amafi

Imyanda iva mu bworozi bw'inkoko n'inkwavu niyo itunga amafi

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.COM

You are receiving this email because you subscribed to this feed at blogtrottr.com.

If you no longer wish to receive these emails, you can unsubscribe from this feed, or manage all your subscriptions

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment