Umuririmbyi wamenyekanye cyane mu myaka ishize, Craig David yongeye kugaragaza uburyo umubiri we yawugenje kubera imyitozo ikarishye awukoresha.

Craig David mu myitozo i Miami/photo Splash news
Craig Ashley David yagaragaye ku mucanga muri Leta ya Florida mu mujyi wa Miami akora imyitozo ikarishye.
Uyu mwongereza wavukiye ahitwa Southampton ubu akomeje gukora bene iyo myitozo kugirango umubiri we ugume umere uko awifuza.
Craig David wakunzwe cyane muri Africa kubera indirimbo ze nka “Fill Me In", “Walking Away”, “Rise & Fall”, na “7 Days” atandukanye cyane n'uwo benshi bari kubona muri iyi minsi.
Craig David kuva yatangira bene iyi myitozo yo guhindura umubiri we, ntabwo muzika ye yongeye kuzamuka cyane, indirimbo ye iheruka guca ibintu ni "Hot Stuff" (Let’s Dance) yo mu Ukuboza 2007.
Kugirango umubiri we uhinduke, Craig David yashatse umuntu uzajya umutoza Grant DeBacher umukoresha imyitozo buri munsi.
Kuva mu 2011 yagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye nko kurwanya ubuhumyi muri Africa, mukwa cumi 2011 yaririmbye mu gitaramo kuri Millenium Stadium cyo kwibuka nyakwigendera Michael Jackson.
Muri uyu mwaka mu kwezi kutaramenyekana, biteganyijweko azasohora album nshya.

Craig David mu myitozo/photo Splash news

uwo hejuru atandukanye n'uyu benshi bamenye muri "7Days" n'izindi
Plaisir MUZOGEYE
UMUSEKE.COM
0 comments:
Post a Comment